Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gicumbi: Moto yibwe uwari mu kabari yafatanywe abarimo bayishakira umukiliya

radiotv10by radiotv10
03/11/2022
in MU RWANDA
0
Gicumbi: Moto yibwe uwari mu kabari yafatanywe abarimo bayishakira umukiliya
Share on FacebookShare on Twitter

Abagabo babiri barimo uwitwa Hagenimana na Tuyizeye, bafatanywe Moto yibwe umuturage wayibuze ubwo yayisigaga hanze agiye mu kabari yasohoka akayibura, akiyambaza Polisi ikaza gufatira aba bagabo mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi.

Iyi moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer ifite ibirango bya RF 040 S, yibwe mu ijoro ryo ku wa Mbere ahagana saa yine z’ijoro ubwo umuturage yajyaga mu kabari ayisize hanze yasohoka akayibura.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (RPCEO) mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, avuga ko uwari wibwe iyi moto yatanze amakuru kuri Polisi, igahita itangira igikorwa cyo kuyishakisha.

Yagize ati “Mu gihe Polisi yari ikiri mu gikorwa cyo kuyishakisha, mu rucyerera rwo ku wa Kabiri nibwo twahawe amakuru n’umuturage wo mu Mudugudu wa Gitaba, ko hari moto bicyekwa ko yibwe yari irimo gushakirwa isoko.”

Yakomeje agira ati “Polisi yihutiye kugera muri uwo Mudugudu,  ifata moto ifata n’abagabo babiri ari bo Hagenimana na Tuyizere bari barimo kuyishakira umukiriya.”

Aba bagabo babiri bafatiwe muri uyu Mudugudu wa Gitaba uherereye mu Kagari ka Gisiza mu Murenge wa Rukomo, bahise batabwa muri yombi bashyikirizwa Urwego rw’igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Byumba kugira ngo iperereza rikomeze.

SP Alex Ndayisenga yashimiye uwatanze amakuru kuri iyi moto yibwe, kuko byatumye ifatwa ndetse n’abakekwaho gukora ubu bujura bagatabwa muri yombi.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 166: Igihano ku cyaha cyo kwiba

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167: Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba

Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo:

1°  uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira;

2°  kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije;

3°  kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro;

4°  uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta;

5°  kwiba byakozwe nijoro;

6°  kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe (1).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − twelve =

Previous Post

Umunyamakuru w’Imyidagaduro mu Rwanda yinjiye mu kuba ‘Manager’ w’abahanzi

Next Post

IFOTO: Mayor wa Ngoma yagaragaye n’abaturage bakubura ku muhanda

Related Posts

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC/Rwanda Media Commission) rwahwituye abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, rubasaba kwirinda gutangaza ibishingiye ku bitekerezo...

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

by radiotv10
23/05/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri 'Wisdom School' ryo mu Karere ka Musanze, basuye polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru...

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Abagabo batatu b’abanyamahanga bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rubakurikiranyego ubucuruzi butemewe bw’amafaranga, iperereza ry’ibanze kuri bo ryagaragaje ko...

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

by radiotv10
23/05/2025
0

Martin Ngoga wagize imyanya inyuranye mu nzego Nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uwari Major uzwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Nyanza akurikiranyweho ibyaha

by radiotv10
22/05/2025
0

Retired Major Rugamba Robert uzwi mu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyanza, akurikiranywe muri dosiye y’abari gukorwaho iperereza...

IZIHERUKA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Mayor wa Ngoma yagaragaye n’abaturage bakubura ku muhanda

IFOTO: Mayor wa Ngoma yagaragaye n’abaturage bakubura ku muhanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.