Monday, September 9, 2024

Umunyamakuru w’Imyidagaduro mu Rwanda yinjiye mu kuba ‘Manager’ w’abahanzi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamakuru Leandre Niyomugabo Tresor yinjiye mu bikorwa byo gufasha abahanzi [abo bakunze kwita ba Manager], atangirana abahanzi babiri bakizamuka.

Niyomugabo wakoreye RADIOTV10, ubu akaba akora kuri imwe muri YouTube Channel yo mu Rwanda, avuga ko yinjiranye udushya muri aka kazi ko kureberera inyungu abahanzi.

Yatangiranye n’abahanzi babiri ari bo uzwi nka Kendo, amazina nyakuri akaba ari Nizeyimana Kennedy ndetse na Ivy.

Niyomugabo avuga ko iyi nzira nshya yo kureberera inyungu abahanzi nyarwanda, isaba imbaraga nyinshi ndetse no guhanga udushya ariko ko yizeye ko intego yiyemeje azazigeraho.

Yagize ati “Igishya ni umuziki mushya wa Kendo na IVY, nzi neza ko Abanyarwanda bazawukunda kandi babitegeho kubaha ibyishimo.”

Igihangano cya mbere cy’umwe mu bahanzi batangiye gukorana n’uyu munyamakuru, kizajya hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ugushyingo, kikaba ari indirimbo y’umuhanzi Kendo yiswe Passe.

Uyu munyamakuru wakoraga ikiganiro cy’imyidagaduro The Link Up gitambuka kuri TV10 kiri mu bikunzwe mu Rwanda, yamaze kugirana amasezerano na kompanyi ya WSE itunganya umuziki ari na yo izamufasha mu kureberera inyungu aba bahanzi.

Niyomugabo yakoreye TV 10
We n’abo bakoranaga kuri TV10
Asanzwe akora ibijyanye n’imyidagaduro

Abahanzi bagiye gufashwa n’uyu munyamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts