Wednesday, September 11, 2024

IFOTO: Mayor wa Ngoma yagaragaye n’abaturage bakubura ku muhanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasiriazuba, habaye igikorwa cy’isuku muri gahunda yiswe ‘Igitondo cy’Isuku’ yitabiriwe n’Umuyobozi w’aka Karere, aho we n’abaturage batuye mu mujyi wa Kibungo bakoze igikorwa cyo gukubura mu nkengero z’umuhanda.

Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 03 Ugushyingo 2022 ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yagaragaye ari kumwe n’abatuye muri uyu Mujyi bakora isuku.

Ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko iki gikorwa kiswe “Igitondo cy’Isuku” cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kene, cyabere mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Ngoma.

Ubutumwa bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bugira buti “Umuyobozi w’Akarere, Niyonagira Nathalie yifatanyije n’abatuye mu mugi wa Kibungo bakubura mu nkengero z’umuhanda munini, imbere y’inyubako z’ubucuruzi no gutunganya ubusitani.”

Ubu butumwa bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, buherekejwe n’amafoto agaragaza Umuyobozi w’Akarere ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage bakubura ku nkengero z’umuhanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yafatanyije n’abaturage
Iki gikorwa kandi kitabiriwe n’abatuye muri uyu mujyi wa Kibungo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist