Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

radiotv10by radiotv10
28/07/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara baturiye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, bavuga ko barembejwe n’ababukora kuko iyo hagize ubatangaho amakuru aba agatowe.

Aba baturage bo muri aka gace barimo n’abegereye igishanga gihana imbibi n’uyu Murenge wa Ndora n’uwa Kibilizi, bavuga ko urugomo bakorerwa n’abakora ubu bucukuzi bugeze ku rundi rwego.

Furaha Anicet ati “Ntabwo wahura na bo ufite ikintu ngo ubacike, ni abantu bigize ibyigomeke, baba bafite intwaro za gakondo bakanakurenganya bakagusanga no mu rugo.”

Karekezi Patrick na we ati “Aba bantu bacukura hariya bacukura bitemewe n’amategeko ibirombe byose twaberetse uko babigize byaba  iby’i Kabuye na Gahondo twabiberetse n’ubundi biracukurwa bujura kuko kugeza aka kanya nta mushoramari waje.”

Abakora ubu bucukunzi bangiza imirima y’abaturage ndetse bakanarangwa n’urugomo mu gihe hari ugerageje kubatangira amakuru cyangwa ababuza gucukura dore ko bananywa n’ibisindisha byinshi.

Uwineza ati “Bafata abagore n’abakobwa ku ngufu uvuye i Karama ajya muri Kibirizi na Ndora avuye guhaha baramwambura, n’igihe cy’ibigori bajyamo bakarimbagura ntiwababuza ngo bakwemerere iyo banyweye usanga nyine ari amahane nkayo yose nyine ukaba utabavuga bahura n’umwana muto bagakubita bangiriza imyaka yacu n’imirima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome yamenyesheje RADIOTV10 ko agiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo kirengire kuko iki kirombe cyari cyarafunzwe.

Ati “Ikirombe cyarafunzwe haramutse hari urimo kubikora kandi agahohotera abantu musabe amazina tumufate.”

Aba baturage bavuga ko nta gikozwe kuri iki kibazo gishobora kubateza ibibazo bikomeye kuko urugomo rukorwa n’aba bakora ibitemewe rushobora no kuzatuma hari ababurira ubuzima.

Aba baturage bavuga ko barembejwe n’aba bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Do young Rwandans really understand financial independence?

Next Post

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.