Abatuye mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara baturiye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, bavuga ko barembejwe n’ababukora kuko iyo hagize ubatangaho amakuru aba agatowe.
Aba baturage bo muri aka gace barimo n’abegereye igishanga gihana imbibi n’uyu Murenge wa Ndora n’uwa Kibilizi, bavuga ko urugomo bakorerwa n’abakora ubu bucukuzi bugeze ku rundi rwego.
Furaha Anicet ati “Ntabwo wahura na bo ufite ikintu ngo ubacike, ni abantu bigize ibyigomeke, baba bafite intwaro za gakondo bakanakurenganya bakagusanga no mu rugo.”
Karekezi Patrick na we ati “Aba bantu bacukura hariya bacukura bitemewe n’amategeko ibirombe byose twaberetse uko babigize byaba iby’i Kabuye na Gahondo twabiberetse n’ubundi biracukurwa bujura kuko kugeza aka kanya nta mushoramari waje.”
Abakora ubu bucukunzi bangiza imirima y’abaturage ndetse bakanarangwa n’urugomo mu gihe hari ugerageje kubatangira amakuru cyangwa ababuza gucukura dore ko bananywa n’ibisindisha byinshi.
Uwineza ati “Bafata abagore n’abakobwa ku ngufu uvuye i Karama ajya muri Kibirizi na Ndora avuye guhaha baramwambura, n’igihe cy’ibigori bajyamo bakarimbagura ntiwababuza ngo bakwemerere iyo banyweye usanga nyine ari amahane nkayo yose nyine ukaba utabavuga bahura n’umwana muto bagakubita bangiriza imyaka yacu n’imirima.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome yamenyesheje RADIOTV10 ko agiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo kirengire kuko iki kirombe cyari cyarafunzwe.
Ati “Ikirombe cyarafunzwe haramutse hari urimo kubikora kandi agahohotera abantu musabe amazina tumufate.”
Aba baturage bavuga ko nta gikozwe kuri iki kibazo gishobora kubateza ibibazo bikomeye kuko urugomo rukorwa n’aba bakora ibitemewe rushobora no kuzatuma hari ababurira ubuzima.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10