Abaturiye ibitaro bya Kibilizi mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko iyo bitwitse imyanda, bituma bava mu ngo zabo, kuko imashini ibikora izamura ibyotso bigasakara mu ngo zabo kandi bikaza bifite umunuko ukabije.
Aba baturage bavuga ko babangamirwa n’ibyotsi bizamurwa n’iyi mashini itwika imyanda yo muri ibi Bitaro bya Kibirizi, ku buryo bafite impungenge ko bizanabaviramo uburwayi.
Umwe ati “Iyo batwitse imyanda aha usanga imyotsi ikwira mu ngo z’abaturage. Barabitwika bikanuka bikaza mu ngo zacu bikatubangamira tukumva tubuze aho dukwirwa.”
Undi ati “Hari ukuntu imashini yaka aha hose mu baturage umunuko ugakwira mu ngo z’abaturage bikaba ngombwa ko duhunga ingo zacu.”
Bifuza ko ubuyobozi bw’ibi Bitaro bwafata ingamba kuri iki kibazo cyabo, kuko babona hatagize igikorwa byazashyira mu kaga ubuzima bwabo, mu gihe ibi bitaro babyegerejwe bije kuramira amagara yabo ariko bikaba bigiye kuyavutsa ababituriye.
Undi ati “Twari twifuje ko bajya babitwikira ahantu hatari hagati mu ngo, kuko kubitwikira hagati mu baturage ni ikibazo gikomeye, cyangwa bakatwimura.”
Umuyobozi w’ibitaro bya Kibilizi, Dr. Vedaste Mbayire avuga ko iki kibazo akizi ndetse n’inzego zitandukanye bireba zikaba ziri kukivugutira umuti.
Ati “Turakorana na RBC kugira ngo bazaduhe ikindi cyuma kidateza ibibazo, n’Akarere karakizi, turi kureba uko cyashakirwa igisubizo kirambye, twanditse dusaba imashini zigezweho.”
Ureste umunuko ndetse n’ibyotsi bibangamira aba baturage, banagaragaza ko muri ibi bitaro, hakunze kugaragara imyanda inyanyagiye hirya no hino mu bitaro ndetse no hanze yabyo.
INKURU MU MASHUSHO
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10