• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gisagara: Ubuhamya bw’amateka ashaririye y’ubwicanyi bwakorewe ku cyuzi kiciwemo Abatutsi barenga ibihumbi 25

radiotv10by radiotv10
14/04/2026
in MU RWANDA
0
Gisagara: Ubuhamya bw’amateka ashaririye y’ubwicanyi bwakorewe ku cyuzi kiciwemo Abatutsi barenga ibihumbi 25
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara barokokeye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare bagaruka ku mateka mabi yaranze ubwicanyi bwakorewe mu cyuzi cya Cyamwakizi, giherereye ahahoze hahurira amakomini ya Nyaruhengeri, Kibayi na Kigembe, ubu hakaba ari mu Mirenge ya Mugombwa, Kigembe na Kansi.

Abarokotse Jenoside yakorewe muri aka gace bavuga ko iki cyuzi cyiciwemo Abatutsi benshi cyane, ku buryo bifuza ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka kizajya cyibutsa ubukana bw’ibyabaye.

Ruremesha Camile, umwe mu baharokokeye, asobanura uburyo bakusanyirijwe kuri iki cyuzi babeshywa ko bagiye kurokorwa.

Ati “Badukusanyirije hano kuri iki cyuzi batwizeza ko bagiye kuturokora, batubwira ko hari imodoka zigiye kuduhungisha mu Burundi, ariko twaje gusanga ari amayeri yo kutwica. Mu nama yakoreshejwe n’uwari Burugumesitiri wa Komine ya Nyaruhengeri, yatanze igitekerezo cyo kujya bashyira Abatutsi muri iki cyuzi bakahicirwa. Abantu benshi bazanywe hano bizeye ubuhungiro, ariko birangira bishwe.”

Undi warokotse Jenoside muri aka gace, Bukuru Faustin, na we agaragaza uruhare rukomeye abayobozi b’icyo gihe bagize mu gutegura no gushyira mu bikorwa ubwicanyi bwakorewe kuri iki cyuzi.

Ati “Ubuyobozi bwari bwarahisemo ko aha ari ho hazajya hicirwa Abatutsi. Bababeshyaga ko bagiye kubahungisha, bakabageza hano bakabica. Hiciwe abantu benshi cyane, kuko benshi bari bizeye ko bagiye guhungira mu Burundi, kuko aka gace kari kegereye umupaka.”

Abarokotse Jenoside muri aka gace basaba ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka cyafasha mu kuzirikana abazize Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yihanganishije imiryango yabuze abayo muri iki cyuzi, anizeza ko hazashyirwa ikimenyetso cy’amateka.

Ati “Mu rwego rwo guha agaciro Abatutsi biciwe muri iki cyuzi cya Cyamwakizi, biteganyijwe ko hazashyirwa ikimenyetso kizajya cyibutsa amateka. Iki cyuzi cyiciwemo Abatutsi benshi, ni yo mpamvu twaje kunamira izo nzirakarengane. Twihanganishije abacitse ku icumu ndetse n’abarokokeye hano kuri iki cyuzi.”

Iki cyuzi cya Cyamwakizi hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 25, bakaba barajugunywagamo nyuma yo kubeshywa ko bagiye kurokorwa.

Ni icyuzi kiciwemo abantu benshi
Hazirikanywe inzirakarengane ziciwemo

Abaharokokeye basaba ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Ikawa y’u Rwanda yongeye guca agahigo ku ruhando mpuzamahanga mu gikorwa cyabereye muri America

Next Post

Ibivugwa ku ihagarikwa rya Muhawenimana umaze imyaka ayobora abafana b’Amavubi

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Ibivugwa ku ihagarikwa rya Muhawenimana umaze imyaka ayobora abafana b’Amavubi

Ibivugwa ku ihagarikwa rya Muhawenimana umaze imyaka ayobora abafana b’Amavubi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.