Gitifu uvugwaho ‘gukubita umukobwa wanze ko baryamana akamukura iryinyo’ yashyize hanze ukuri kwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze muri Rubavu, Nkurunziza Faustin wari wavuzweho gukubita umukobwa ukora mu kabari akamukura iryinyo amuziza ko yanze ko bishimana mu gitanda, yavuze ko aya makuru ari ikinyoma gihatse umugambi wo kumuharabika.

Uyu muyobozi wo mu nzego z’ibanze yari yavuzweho ibi bikorwa kuri iki Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022 mu butumwa bwagiye butambuka ku mbuga nkoranyambaga zirimo n’iz’Abanyamakuru bamwe bo mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Bivugwa ko Nkurunziza Faustin yakubise uyu mukobwa witwa Clarisse kuko yari yaranze ko bagira uko bigenza mu buriri ubundi undi agahigira kuzabimwitura ari na bwo yaje kumukubita akamukura iryinyo.

Uyu Clarisse we ubwe wari wihamirije ibi ko yakubiswe n’uyu muyobozi, yari yagize ati “Yari yarambwiye ati ‘uraje uzambone!’.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu mu butumwa busubiza ubwari bwashyizwe kuri Twitter n’Umunyamakuru wacu, Oswald Mutuyeyezu, bwari bwagize buti Inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana.

Nkurunziza Faustin we yahakanye ibi bimuvugwaho, avuga ko aya makuru yamuvuzweho ari umugambi mubisha w’abasanzwe bamuharabika.

Yavuze ko hari igikorwa cy’ubugenzuzi cyakozwe n’ubuyobozi muri uyu Murenge wa Kanzenze cyo kureba niba abantu barikingije cyanageze mu kabari gakoramo uriya mukobwa.

Nkurunziza yatangaje ko uyu mukobwa yabajijwe ibyangombwa bigaragaza ko yikingije ariko akinangira ahubwo agatuka abayobozi bari muri iki gikorwa, bigatuma ahita ajyanwa mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito (Tansit Center) ariko akaza kurekurwa.

Avuga ko akimara gusohoka ari bwo hatangiye gucicikana ariya makuru yo kuba yamukubise akamukura iryinyo ariko ko hari ababiri inyuma.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa Kanzenze avuga ko umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri uyu Murenge ari we ubiri inyuma.

Ati “Kuko asanzwe akoresha itangazamakuru amparabika, akaba ari na we wahamagaye abanyamakuru ababwira ngo nakubise umukozi wo mu kabari kuko atikingije mukura amenyo.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko nyiri kariya kabari gakoramo uyu mukobwa na we ari mu batije umurindi ziriya nkuru zimusebya ngo kuko asanzwe yigomeka ku buyobozi.

Mu butumwa bwe, Faustin wamaganiye kure ibi avugwaho, yagize ati “Ntabwo ari byo ni umugambi mubisha umaze igihe utegurwa n’agatsiko kagamije kumparabika no kwangisha abaturage ubuyobozi bahimba inkuru z’ibinyoma banyuza mu itangazamakuru bakoresheje bamwe mu baturage batari inyangamugayo.”

Avuga ko ibi byose yabimenyesheje inzego zimukuriye kugira ngo zibikurikirane zizabifateho umwanzuro amazi atarenga inkombe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru