Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gitifu uvugwaho ‘gukubita umukobwa wanze ko baryamana akamukura iryinyo’ yashyize hanze ukuri kwe

radiotv10by radiotv10
01/08/2022
in MU RWANDA
0
Gitifu uvugwaho ‘gukubita umukobwa wanze ko baryamana akamukura iryinyo’ yashyize hanze ukuri kwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze muri Rubavu, Nkurunziza Faustin wari wavuzweho gukubita umukobwa ukora mu kabari akamukura iryinyo amuziza ko yanze ko bishimana mu gitanda, yavuze ko aya makuru ari ikinyoma gihatse umugambi wo kumuharabika.

Uyu muyobozi wo mu nzego z’ibanze yari yavuzweho ibi bikorwa kuri iki Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022 mu butumwa bwagiye butambuka ku mbuga nkoranyambaga zirimo n’iz’Abanyamakuru bamwe bo mu Rwanda.

Bivugwa ko Nkurunziza Faustin yakubise uyu mukobwa witwa Clarisse kuko yari yaranze ko bagira uko bigenza mu buriri ubundi undi agahigira kuzabimwitura ari na bwo yaje kumukubita akamukura iryinyo.

Uyu Clarisse we ubwe wari wihamirije ibi ko yakubiswe n’uyu muyobozi, yari yagize ati “Yari yarambwiye ati ‘uraje uzambone!’.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu mu butumwa busubiza ubwari bwashyizwe kuri Twitter n’Umunyamakuru wacu, Oswald Mutuyeyezu, bwari bwagize buti “Inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana.”

Nkurunziza Faustin we yahakanye ibi bimuvugwaho, avuga ko aya makuru yamuvuzweho ari umugambi mubisha w’abasanzwe bamuharabika.

Yavuze ko hari igikorwa cy’ubugenzuzi cyakozwe n’ubuyobozi muri uyu Murenge wa Kanzenze cyo kureba niba abantu barikingije cyanageze mu kabari gakoramo uriya mukobwa.

Nkurunziza yatangaje ko uyu mukobwa yabajijwe ibyangombwa bigaragaza ko yikingije ariko akinangira ahubwo agatuka abayobozi bari muri iki gikorwa, bigatuma ahita ajyanwa mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito (Tansit Center) ariko akaza kurekurwa.

Avuga ko akimara gusohoka ari bwo hatangiye gucicikana ariya makuru yo kuba yamukubise akamukura iryinyo ariko ko hari ababiri inyuma.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa Kanzenze avuga ko umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri uyu Murenge ari we ubiri inyuma.

Ati “Kuko asanzwe akoresha itangazamakuru amparabika, akaba ari na we wahamagaye abanyamakuru ababwira ngo nakubise umukozi wo mu kabari kuko atikingije mukura amenyo.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko nyiri kariya kabari gakoramo uyu mukobwa na we ari mu batije umurindi ziriya nkuru zimusebya ngo kuko asanzwe yigomeka ku buyobozi.

Mu butumwa bwe, Faustin wamaganiye kure ibi avugwaho, yagize ati “Ntabwo ari byo ni umugambi mubisha umaze igihe utegurwa n’agatsiko kagamije kumparabika no kwangisha abaturage ubuyobozi bahimba inkuru z’ibinyoma banyuza mu itangazamakuru bakoresheje bamwe mu baturage batari inyangamugayo.”

Avuga ko ibi byose yabimenyesheje inzego zimukuriye kugira ngo zibikurikirane zizabifateho umwanzuro amazi atarenga inkombe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =

Previous Post

Jacques Tuyisenge wavuye nabi muri APR yamaze gusinyira indi kipe mu Rwanda

Next Post

M23 yashyizeho undi muvugizi

Related Posts

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

by radiotv10
08/07/2025
0

Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo bise ‘Shimwa Paul’ uherereye mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko ibikorwa by’iterambere...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

by radiotv10
07/07/2025
1

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’, yaje ku Rukiko rwakiriye ubujurire bw’uyu mugabo ku cyemezo cyo...

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

by radiotv10
07/07/2025
0

The Government of Rwanda has called on the United States to ensure strict enforcement of the recently signed peace agreement...

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

Abarenga 20 bafatiwe ahakunze kuvugwaho ibikorwa bitemewe birimo uburaya muri Kigali

by radiotv10
07/07/2025
0

Abantu 22 bafatiwe ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu gihe cy’iminsi ibiri, bakekwaho ibikorwa...

IZIHERUKA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano
MU RWANDA

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

08/07/2025
Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

07/07/2025
APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yashyizeho undi muvugizi

M23 yashyizeho undi muvugizi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.