GMO irasaba abikorera kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigo gishinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO) barasaba abikorera kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mugihe batanga akazi ibi ngo babisaba bahereye ku kuba abagore mu bikorera usanga bakiri ku mubare wo hasi.

Ubushakashatsi ku bijyanye n’umurimo bwakozwe n’ikigo cy’iguhugu cy’ibarurishamibare mu 2019,  bugagaraza ko abagore bakiri bake mu guhabwa imirimo mu bigo by’abikorera.

Izindi Nkuru

Urugero batanga ni ukuba nko mu gutwara abantu n’ibintu abagore bakiri kuri 3% naho mu bucukuzi abagore bangana na 9% by’abakora aka kazi, icyuho giterwa no kuba mu bikorera  hari abagifite imyumvire y’uko abagore badashoboye ahanini bigaterwa n’umuco.

Agaruka kuri iyi ngingo, Mukandasira Caritas, umugenzuzi wungirije ushinzwe igenzura ry’ihame ry’ubwuzuzanye yagize ati “Iyo tuvuga uburinganire ni uburenganzira bugenda bukagera no kuri nyiri kompanyi kuko burya iyo umuntu akora yumva atekanye, uburenganzira bwe bwubahirijwe 100% na we ibyo akora abikora neza.

Uzi ko hari n’abakoresha bashobora kuvuga bati uyu n’umukobwa simuha akazi kubera ko ari umukobwa gusa…?  icyo rero ni cyo tubashishikariza kugira ngo nabo babahe amahirwe. Niba ari n’ipiganwa amwemerere apiganwe nka musaza we kuko na bo barashoboye kandi baba barize bimwe, baranize hamwe”.

Abagore kuba bimwa amahirwe angana n’ay’abagabo mu kazi bigira ingaruka ku muryango ndetse bigatuma batanatera imbere icyakora ngo hari n’abagore bitinya, abandi bakimwa umwanya n’abakoresha babo n’ubwo hari abagaragaza ko bahaye umugore umwanya kandi bigatanga umusaruro.

Umuhuzabikorwa wa Gifurwe Mining Company, Noel Minani avuga ko kuva cyera abagore batigeze biyumva mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ahanini bakabiterwa n’imiterere y’ako kazi. Gusa ngo mu myaka isaga icumi (10) bamaze batangiye kwimakaza ihame ry’uburinganire hari aho bamaze kugera.

“Kugeza ubu dufite abagore 145 mu bakozi 945, bangana na 22.9%, gusa dufite intego yo kuzagera ku bagore 300, icyo turimo gukora n’ukubakangurira aho bari kugira ngo baze bifatanye natwe dukorane, ikindi ni uko tugerageza kubafasha tuborohereza muri iyo mirimo batamenyereye. Ikindi ni uko bimaze gutanga umusaruro kuko kuba yatwita, yanakonsa ntabwo ari imbogamizi kuri twebwe, wenda urugero nabaha, mu mwaka wa 2019 muri kompanyi yacu umukozi w’umwaka yabaye umugore, iyo rero ni gihamya y’uko bashoboye, ahubwo igisabwa ni uko batinyuka bakaza bagafatanya na basaza babo”. Minani

Pelagie Uwanyirigira, umukozi wa SORWATHE ushinzwe imibereho myiza y’abakozi, avuga ko mbere bari bazi ko mu nzego z’ubuyobozi bukuru nta mugore wajyamo.

Ati “Mu muco wa SORWATHE twari tuzi ko mu nzego z’ubuyobozi bukuru (Senior Management) nta mugore wageramo, ni ko twari tubizi, ariko uyu munsi mu bantu bagize management 9 harimo abagore 2, murumva ko hatewe intambwe kandi ikomeye”

“Ikindi gikomeye muri SORWATHE bashishikarije abagore kwitinyuka no gutinyuka imyanya imwe n’imwe twibwiraga ko ari iy’abagabo gusa, nyuma hazamutse abantu 57, ariko 24.6% muri bo ni abagore, ikindi n’uko hari bagenzi bacu baba batwite kandi bakaza mu kazi, murabizi gukora mu mashini, yagera hagati akazengererwa. Uyu munsi barakora byagera saa yine, bakajya gufata igikoma bagafata n’umugati, bagakomeza gukora nta kibazo” Uwanyirigira

Kugeza ubu mu bigo byinshi by’abikorera abashinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bagaragaza ko abagore hari aho badahabwa akazi bitewe n’imiterere yabo hari ikibazo cy’umuco nyarwanda wasabaga abagore kuguma mu rugo hikarangira abagiye kwiga babaye bake ndetse bigatuma batabasha no kujya mu kazi.

Kugeza ubu ubushakashatsi ku bijyanye n’umurimo bwakozwe 2019 n’ikigo cy’iguhugu cy’ibarurishamibare bugagaraza ko abagore bakiri bake aho bigera no mu guhembwa kuko bwagaragaje ko mu mafaranga ahembwa ku kwezi abagabo bihariye 87% ry’imishahara itangwa kukwezi naho abagore bagahembwa agera kuri 13%.

Inkuru ya Muragijemariya Juventine/RadioTV10

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru