Kuri uyu wa kane tariki 30 Nzeri 2021 ubwo hatangiraga imikino Nyafurika yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri West Indies mu bakinnyi batarengeje imyaka 19. U Rwanda rwatsinzwe na Tanzania amanota 122-118.
Muri uyu mukino, ikipe y’igihugu ya Tanzania niyo yatsinze Toss, Gutombora kubanza ku Batinga cyangwa ku Bollinga maze bahitamo gutangira baboringa,kubanza gutangira batera udupira arinako babuza u Rwanda gutsinda amanota menshi.
Birumvikana ko u Rwanda rwatangiye ru batting kubanza gukubita udupira unashaka uko ushyiraho amanota menshi.
Igice cyambere cyarangiye (Innings break) ikipe yu Rwanda ikinnye Overs 45 zingana nudupira 270, ibi bikaba byatewe n’imvura nyinshi yaririmo n’umuyaga mwinshi byatumye umukino uhagarara.
U Rwanda rukaba rwatsinze amanota 118(Total runs),abakinnyi 6 bu rwanda nibo basohowe n’ikipe y’igihugu ya tanzaniya (6 wickets).
U Rwanda rwasoje rufite amanota 118 mu gihe Tanzania yatsinze amanota 122
Byabaye ngombwa ko nigice cya kabiri gitangira ikipe yigihugu ya Tanzaniya isabwa gukina Overs 36 nayo kuko ariyo yarigiye ku batting(Gukubita udupira inashaka gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho nu Rwanda,kingana n’amanota 118 wongeyeho inota 1
Ntibyasabye ko tanzaniya ikina Overs zayo zose kuko muri overs 32 gusa bari bamaze gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho nu Rwanda , bakaba bari bamaze gutsinda amanota 122 ( Total runs) mu gihe abakinnyi batandatu aribo basohowe n’ikipe y’u Rwanda.
Ikipe y’igihugu ya Tanzania yatangiye itsinda u Rwanda rwakiriye irushanwa
U Rwanda rukaba rwatakaje umukino wa mbere muri iyi mikino mbere yo gucakirana na Nigeria kuri uyu wa gatanu mu gihe Tanzania ihura na Namibia.
Ikipe y’igihugu ya Namibia igomba gukina na Tanzania kuri uyu wa gatanu