Goma: Habaye imyigaragambyo y’abazanye ingingo itangaje ku ngabo bakekaga ko zizarasa M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyekongo bo mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bongeye kwirara mu mihanda bamagana ingabo ziri mu butumwa bw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, bazisaba kugaba ibitero kuri M23 bitaba ibyo zikabavira mu Gihugu.

Aba Banyekongo biganjemo urubyiruko n’ubundi rwakunze kwitabira iyi myigaragambyo, kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023 bigabije imihanda bafite ibyapa byanditseho ubutumwa bifuza gutanga.

Izindi Nkuru

Bimwe muri ibi byapa biriho ubutumwa bwo gushyigikira igisirikare cyabo, buti “FARDC komeza ukubite umwanzi tukuri inyuma.”

Ibindi byapa bivuga ko Abanyekongo bifuza ko inzego z’umutekano zabo ari zo zibarizwa muri iki Gihugu gusa, buti “FARDC na PNC (Polisi ya Congo) bakomeza kuba ari zo nzego zonyine z’umutekano ziwucungira Abanyekongo.”

Aba bigaragambya biganjemo urubyiruko rutagira akazi, babanje guhurira mu masangano y’ahitwa Mutinga mu Mujyi wa Goma, ubundi bafata urugendo rwo mu muhanda n’umuriri mwinshi bagaragaza uburakari bwinshi bavuza amafirimbi banaririmba.

Abapolisi bagaragaye babuza aba bigaragambya gukomeza guteza ibibazo by’umutekano, ariko bakinangira.

Umunyamakuru wakurikiranye iki gikorwa cy’imyigaragambyo, avuga ko aba bigaragambya, bavuze ko ingabo ziri mu butumwa bw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) ntacyo zibamarira mu Gihugu mu gihe zitari kugaba ibitero kuri M23.

Umwe mu bigaragambya yagize ati “Izi ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zaje zije kurwanya M23 ariko nta na rimwe twigeze tuzibona zigaba ibitero kuri uyu mutwe.”

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma yuko imiryango itari iya Leta, ihagurutse yamagana ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, izishinja gukorana n’umutwe wa M23.

Kuva ingabo za EAC (EACRF) zagera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari intambwe yatewe, kuko umutwe wa M23 umaze kuzishyikiriza ahantu hatandukanye wagenzuraga harimo igice cya Kibumba ndetse n’ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo.

Barashinja ingabo za EAC kuba abagambanyi
Basabye FARDC ngo gukubita umwanzi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru