Monday, September 9, 2024

Kigali: Impungenge ni zose ku bavuga ko abana babo batwawe n’ubuyobozi mu gicuku

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bamaze iminsi ine (4) batazi irengero ry’abana babo batwawe n’abayobozi baje mu mukwabu mu gicuku ahagana saa cyenda z’ijoro.

Aba baturage bo mu Muduguru wa Ndatemwa muri uyu Murenge wa Rutunga, babwiye RADIOTV10 ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu mu cyumweru gishize, ari bwo haje abayobozi bo mu nzego z’ibanze bari kumwe n’abashinzwe umutekano muri izi nzego bakaza bahondagura inzugi zabo.

Bavuga ko aba bayobozi n’abashinzwe umutekano baje bagatwara abana bagera muri 15 barimo n’abasanzwe biga, bakabajyana babambitse amapingu, bababaza impumva babajyanye, bakabima amatwi.

Umwe muri aba baturage avuga ko yaje kujya kubaza kuri RIB ku Murenge wa Rutunga iby’umwana we watawe ariko na bwo agataha adasobanukiwe.

Ati “Nahise mbabaza nti ‘umwana wanjye yagize ate ko bambwiye ko mumuzanye?’ baravuze ngo ‘ntabwo ari twe twamwanditse ku rutonde’, nti ‘mwamufatiye iki, mwamufatanye iki?, ngo ‘ntacyo twamufatanye’ ngo gusa ni gahunda iriho y’ubuyobozi.”

Uyu muturage avuga ko umwana we bamutwaye saa cyenda n’iminota ine z’ijoro, bakamujyana bamwambitse amapingu.

Undi muturage we watwariwe umuvandimwe we, avuga ko yaje kumva amakuru avugwa mu baturanyi ko bamutwaye kubera kumukekaho ibiyobyabwenge birimo urumogi ndetse n’ubujura.

Ati “Ariko nza gusanga ko uwo mwana kuva mvutse kugeza ngannye ntya nta muntu nari nakumvise numva avugwa ngo araregwa itabi cyangwa urumogi iwacu.”

Uyu muvandimwe w’umwana watwawe, avuga ko nta na rimwe yaba yarahamagajwe mu nzego z’ubuyobozi nibura ngo yange kwitaba ku buryo ari byo byatuma baza kumufata muri icyo gicuku.

Aba baturage bavuga ko batazi aho abana babo baherereye kuko kuva icyo gihe nta muyobozi wagarutse ngo abamenyeshe aho baberecyeje yewe ngo n’iyo babajije ntibababwira aho bari.

Uyu akomeza agira ati “Ntituzi ahantu babajyanye kuko twagiye ku Murenge tugezeyo tubona babapakiye imodoka, baratubwira ngo nidutahe.”

Undi muturage avuga ko anafite impungenge ku mwana we ku buryo anakeka ko baba batakiriho, ati “Wowe se wajyana umuntu nijoro umwambitse amapingu ari umwana w’imyaka 16, ubwo wakeka ko…oya barabishe.”
umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga, Iyamuremye Francois avuga ko aba bana bafashwe mu mukwabu usanzwe ukorwa wo gutahura abakora ibikorwa bitemewe.

Uyu muyobozi avuga ko abana baherutse gufatirwa muri ibi bikorwa, babaganirije bamwe bagataha mu gihe iyo hagaragaye abagomba gukurikiranwaho ibyaha, na bo bakurikiranwa.

Uyu muyobozi yasabye aba babyeyi bavuga ko babuze abana babo ko baza akabibonera, kugira ngo akurikirane ikibazo cy’abo bana.

 

INKURU MU MASHUSHO

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts