Ukraine: Indege yarimo abayobozi bakuru yakoze impanuka irasandara ihitana abarimo Minisitiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Impanuka y’indege yo mu bwoko bwa kajugujugu yasandariye hafi y’irerero ry’abana muri Kyiv mu murwa mukuru wa Ukraine, yahitanye abantu 16 barimo abayobozi mu nzego nkuru, nka Minisitiri w’Umutekano wari uri muri iyi ndege.

Mu bantu bahitanywe n’iyi ndege kandi harimo abana batatu bari hasi aho iyi ndege yasandariye, mu gihe abantu bagera muri 30 barimo abana 12 bo bajyanywe mu bitaro kubera iyi mpantuka yabaye kuri uyu wa Gatatu.

Izindi Nkuru

Umuyobozi w’ibikorwa by’ubuyobozi muri Perezidansi ya Ukraine, Kyrylo Tymoshenko yatangaje ko mu baguye muri iyi mpanuka harimo Minisitiri w’Umutekano, Denis Monastyrsky, umwungiriza we Yevheniy Yenin ndetse n’Umunyamabanga wa Leta Yuriy Lubkovychis n’umujyanama muri Minisiteri Anton Geraschenko.

Abantu icyenda bahitanywe n’iyi mpanuka, bari mu ndege barimo abayobozi bakuru batandatu ndetse n’abakozi batatu b’iyi ndege yari ibatwaye, mu gihe abandi barindwi bari ku butaka aho iyi ndege yaguye ikabivugana.

Urwego rushinzwe ubutasi muri Ukraine, rwahise rutangira iperereza ku cyaba cyateye iyi mpanuka y’indege.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yavuze ko iyi mpanuka ibabaje cyane kuba itwaye aba bayobozi bakomeye mu Gihugu, asaba uru rwego rushinzwe iperereza kugaragaza icyayiteye mu buryo bwihuse.

Mu butumwa bwe, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko Minisitiri w’Umutekano “yari umuntu ukunda Igihugu. Aruhukire mu magoro, kandi n’abandi bose baburiye ubuzima muri iyi mpantuka baruhukire mu mahoro.”

Ahabereye iyi mpanuka hahise haba inkongi y’umuriro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru