Goma: Hateguwe indi myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO iburizwamo igitaraganya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko imiryango itari iya Leta yo mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ishishikarije abaturage kuramukira mu mihanda bamagana MONUSCO ndetse n’inzobereza za UN zasabye ko Leta ya Congo yinjiza abarwanyi ba M23 muri FARDC, Umuyobozi w’uyu Mujyi, yahise atanga gasopo ko nta muntu wemerewe kwigaragambya.

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, CSP Kabeya Makosa Francois, yasabye ko nta gikorwa na kimwe cy’imyigaragambyo cyemewe muri uyu mujyi ayoboye.

Izindi Nkuru

Uyu muyobozi wa Goma wavuze ko yaba ari imyigaragambyo ikozwe mu mahoro cyangwa mu bundi buryo bw’ubushotoranyi, nta kimwe cyemewe, yateguje abaza kuyitabira ko baza guhura n’akaga kuko inzego z’umutekano zitaza kwihanganira ibi bikorwa.

CSP Kabeya Makosa Francois yaboneyeho gusaba inzego z’umutekano kwitegura no guhagarara bwuma kugira ngo hatagira abaza kuzica mu rihumye bakirara mu mihanda bagakora imyigaragambyo.

Yatangaje ibi nyuma yuko Imiryango itari iya Leta imaze iminsi isohora amatangazo ahamagarira abaturage b’i Goma guhaguruka bakongera bagakora imyigaragambyo yagombaga gutangira mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 kugeza kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022.

Iyi myigaragambyo yari yateguwe na Sosiyete Sivile y’i Goma, ngo abari kuyitabira bari no kwamagana Inzobere z’Umuryango w’Abibumbye zasabye Leta ya Congo kwinjiza abarwanyi ba M23 mu ngabo za Leta (FARDC).

Iyi miryango itari iya Leta yanakunze gushora abaturage bagakora imyigaragambyo yanagaragayemo uburakari bwinshi mu minsi ishize, ivuga ko yifuza ko MONUSCO iva mu Gihugu cyabo byanga byakunda.

Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, si ubwa mbere aburijemo imyigaragambyo kuko yanahagaritse indi yagombaga gukorwa n’ubyiruko rwo mu ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi yagombaga kuba tariki 25 Nyakanga na yo yagombaga kwamagana MONUSCO.

Kabeya François Makosa kandi yagiye aburizamo ibikorwa bimwe by’urugomo byabaga byateguwe nk’icyagombaga kuba tariki 21 Kamena 2022 cyo gutwika ibicuruzwa byose bikomoka mu Rwanda ubwo ibibazo hagati y’Ibihugu byombi byari bigitangira.

Uyu muyobozi w’Umujyi wa Goma, yakoresheje amayeri kugira ngo aburizemo iyi myigaragambyo kuko itariki yagombaga kuberaho yahise atumiza inama y’igitararaganya y’urubyiruko ruhagarariye urundi bituma batabona umwanya wo kujya muri ibi bikorwa by’urugomo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru