Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Goma: Hateguwe indi myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO iburizwamo igitaraganya

radiotv10by radiotv10
25/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Goma: Hateguwe indi myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO iburizwamo igitaraganya
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko imiryango itari iya Leta yo mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ishishikarije abaturage kuramukira mu mihanda bamagana MONUSCO ndetse n’inzobereza za UN zasabye ko Leta ya Congo yinjiza abarwanyi ba M23 muri FARDC, Umuyobozi w’uyu Mujyi, yahise atanga gasopo ko nta muntu wemerewe kwigaragambya.

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, CSP Kabeya Makosa Francois, yasabye ko nta gikorwa na kimwe cy’imyigaragambyo cyemewe muri uyu mujyi ayoboye.

Uyu muyobozi wa Goma wavuze ko yaba ari imyigaragambyo ikozwe mu mahoro cyangwa mu bundi buryo bw’ubushotoranyi, nta kimwe cyemewe, yateguje abaza kuyitabira ko baza guhura n’akaga kuko inzego z’umutekano zitaza kwihanganira ibi bikorwa.

CSP Kabeya Makosa Francois yaboneyeho gusaba inzego z’umutekano kwitegura no guhagarara bwuma kugira ngo hatagira abaza kuzica mu rihumye bakirara mu mihanda bagakora imyigaragambyo.

Yatangaje ibi nyuma yuko Imiryango itari iya Leta imaze iminsi isohora amatangazo ahamagarira abaturage b’i Goma guhaguruka bakongera bagakora imyigaragambyo yagombaga gutangira mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 kugeza kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022.

Iyi myigaragambyo yari yateguwe na Sosiyete Sivile y’i Goma, ngo abari kuyitabira bari no kwamagana Inzobere z’Umuryango w’Abibumbye zasabye Leta ya Congo kwinjiza abarwanyi ba M23 mu ngabo za Leta (FARDC).

Iyi miryango itari iya Leta yanakunze gushora abaturage bagakora imyigaragambyo yanagaragayemo uburakari bwinshi mu minsi ishize, ivuga ko yifuza ko MONUSCO iva mu Gihugu cyabo byanga byakunda.

Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, si ubwa mbere aburijemo imyigaragambyo kuko yanahagaritse indi yagombaga gukorwa n’ubyiruko rwo mu ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi yagombaga kuba tariki 25 Nyakanga na yo yagombaga kwamagana MONUSCO.

Kabeya François Makosa kandi yagiye aburizamo ibikorwa bimwe by’urugomo byabaga byateguwe nk’icyagombaga kuba tariki 21 Kamena 2022 cyo gutwika ibicuruzwa byose bikomoka mu Rwanda ubwo ibibazo hagati y’Ibihugu byombi byari bigitangira.

Uyu muyobozi w’Umujyi wa Goma, yakoresheje amayeri kugira ngo aburizemo iyi myigaragambyo kuko itariki yagombaga kuberaho yahise atumiza inama y’igitararaganya y’urubyiruko ruhagarariye urundi bituma batabona umwanya wo kujya muri ibi bikorwa by’urugomo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − sixteen =

Previous Post

DRC: Imodoka 600 zimaze iminsi 3 mu muhanda zarabuze uko zitambuka kubera inyeshyamba

Next Post

Cyera kabaye ibicuruzwa bituruka muri Uganda byatangiye kongera kuboneka mu Rwanda

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Cyera kabaye ibicuruzwa bituruka muri Uganda byatangiye kongera kuboneka mu Rwanda

Cyera kabaye ibicuruzwa bituruka muri Uganda byatangiye kongera kuboneka mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.