Cyera kabaye ibicuruzwa bituruka muri Uganda byatangiye kongera kuboneka mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali n’abaguzi, barishimira ko bimwe mu bicuruzwa bituruka muri Uganda, byatangiye kuboneka mu Rwanda nyuma y’igihe bitagaragara, gusa bakavuga ko bikiri bicye.

Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, wafunguwe tariki 31 Mutarama 2022 nyuma y’imyaka hafi itatu wari umaze ufunze ndetse abatuye Ibihugu byombi batagenderana kubera umwuka mubi wari uri mu mubano wabyo.

Izindi Nkuru

Ibi bibazo uretse kugira ingaruka ku buzima bwa bamwe mu Banyarwanda barimo n’abagiye banicirwa muri Uganda, byanatumye ibicuzwa byaturukaga muri iki Gihugu bibura ku isoko ryo mu Rwanda, binatera itumbagira ry’ibiciro ku masoko.

Muri Gicurasi uyu mwaka wa 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru yabajijwe ku cyatumye ibicuruzwa bituruka muri Uganda, bitaragaragara mu isoko ryo mu Rwanda mu gihe hari hashize amezi hafi atatu urujya n’uruza rwongeye gusubukurwa.

Icyo gihe Minisitiri w’Intebe yavuze ko inzego zirimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Ikigo cy’Igihugu, barimo bakora isesengura ry’ibicuruzwa byakomorerwa bikaza mu Rwanda kuko nyuma hari ibyari bimaze kujya bitunganyirizwa mu Rwanda.

Icyo gihe yari yagize ati Mushonje muhishiwe. Ubucuruzi buzongera noneho urujya n’uruza rukomeze, ubwo n’abacuruzi bacu, gucuruzanya na Uganda ntabwo ari ukuvuga ko ibintu bizava Uganda, ubwo natwe tuzajyana ibyacu muri Uganda.”

Kuva icyo gihe kugeza magingo aya, amezi atatu yari yihiritse ariko ibyo bicuruzwa bituruka muri Uganda bitaratangira kuboneka ku isoko ryo mu Rwanda, gusa hari bamwe mu baturarwanda batangiye kubigura muri iki cyumweru.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yageze mu masoko ya Kimironko na Nyabisindu, asanga bimwe muri ibyo bicuruzwa byaratangiye kuboneka.

Umwe mu bacuruzi yagize ati “Twarabyishimiye kuko twari tumaze igihe hari byinshi tutabona, bimwe na bimwe byamaze kuza ariko hari n’ibyo tutarangira kubona.”

Bimwe mu bicuruzwa byatangiye kuboneka, birimo amavuta yo kwisiga azwi nka Movit, isabune y’ifu yo kumesesha ndetse n’amavuta yo guteka na kawunga.

Bavuga ko kuba ibi bicuruzwa byaratangiye kuza, bizeye ko bizanagira uruhare mu kumanura ibiciro ku masoko bikomeje gutumbagira, gusa bakavuga ko hanozwa inzira zose zatuma ibi bicuruzwa biza ku bwinshi kuko n’ibyaje byari bicye ndetse bigahita bishira ku babiranguye.

 

AMAKURU ARAMBUYE

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nagahezo iminsi Mike murongera mubibure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru