Wednesday, September 11, 2024

Umujenerali ufite ibigwi muri Uganda yitabye Imana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

General Elly Tumwine ufite ibigwi mu Gisirikare cya Uganda akaba yaranabaye Minisitiri w’Umutekano, yapfiriye i Nairobi muri Kenya aho yari arwariye.

Inkuru y’urupfu rwa Gen Elly Tumwine, yagarutsweho n’Ibitangazamakuru binyuranye byo muri Uganda no muri Kenya.

Amakuru avuga ko General Elly Tumwine yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022 aho yari amaze ibyumweru bibiri arwariye mu bitaro by’I Nairobi muri Kenya bizwi nka Aga Khan.

Umwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera, yavuze ko yari amaze ibyumweru bibiri amerewe.

Yagize ati “Uburyo yari arembye byakomeje kuba bibi cyane kugeza muri iki gitondo ubwo yitabaga Imana.”

General Elly Tumwine yafatiwe n’uburwayi ubwo yari mu birori by’ubukwe byabaye mu byumweru bitatu bishize aho yahise ajyanwa mu Bitaro bya Nakasero, gusa kuva icyo gihe, yakomeje kuremba.

Abo mu muryango w’uyu musirikare w’umunyabigwi muri Uganda, bavuga ko yapfuye azize cancer y’ibihaha.

Nyakwigendera yabaye Minisitiri w’Umutekano kuva muri Werurwe 2018 kugeza umwaka ushize wa 2022.

Uretse kuba Gen Tumwine yarabaye Minisitiri w’Ingabo muri Uganda, ni n’umwe mu basirikare bakomeye bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kuboza Uganda yari iyobowe na Idi Amin.

Yagiye mu Gisirikare cy’ishyaka rya NRM rya Museveni, mu 1978 aho yafatanyije n’abandi mu rugamba rwo guhirika ubutegetsi bw’igitugu bwa Idi Amin.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts