Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Cyera kabaye ibicuruzwa bituruka muri Uganda byatangiye kongera kuboneka mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
25/08/2022
in MU RWANDA
1
Cyera kabaye ibicuruzwa bituruka muri Uganda byatangiye kongera kuboneka mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali n’abaguzi, barishimira ko bimwe mu bicuruzwa bituruka muri Uganda, byatangiye kuboneka mu Rwanda nyuma y’igihe bitagaragara, gusa bakavuga ko bikiri bicye.

Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, wafunguwe tariki 31 Mutarama 2022 nyuma y’imyaka hafi itatu wari umaze ufunze ndetse abatuye Ibihugu byombi batagenderana kubera umwuka mubi wari uri mu mubano wabyo.

Ibi bibazo uretse kugira ingaruka ku buzima bwa bamwe mu Banyarwanda barimo n’abagiye banicirwa muri Uganda, byanatumye ibicuzwa byaturukaga muri iki Gihugu bibura ku isoko ryo mu Rwanda, binatera itumbagira ry’ibiciro ku masoko.

Muri Gicurasi uyu mwaka wa 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru yabajijwe ku cyatumye ibicuruzwa bituruka muri Uganda, bitaragaragara mu isoko ryo mu Rwanda mu gihe hari hashize amezi hafi atatu urujya n’uruza rwongeye gusubukurwa.

Icyo gihe Minisitiri w’Intebe yavuze ko inzego zirimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Ikigo cy’Igihugu, barimo bakora isesengura ry’ibicuruzwa byakomorerwa bikaza mu Rwanda kuko nyuma hari ibyari bimaze kujya bitunganyirizwa mu Rwanda.

Icyo gihe yari yagize ati “Mushonje muhishiwe. Ubucuruzi buzongera noneho urujya n’uruza rukomeze, ubwo n’abacuruzi bacu, gucuruzanya na Uganda ntabwo ari ukuvuga ko ibintu bizava Uganda, ubwo natwe tuzajyana ibyacu muri Uganda.”

Kuva icyo gihe kugeza magingo aya, amezi atatu yari yihiritse ariko ibyo bicuruzwa bituruka muri Uganda bitaratangira kuboneka ku isoko ryo mu Rwanda, gusa hari bamwe mu baturarwanda batangiye kubigura muri iki cyumweru.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yageze mu masoko ya Kimironko na Nyabisindu, asanga bimwe muri ibyo bicuruzwa byaratangiye kuboneka.

Umwe mu bacuruzi yagize ati “Twarabyishimiye kuko twari tumaze igihe hari byinshi tutabona, bimwe na bimwe byamaze kuza ariko hari n’ibyo tutarangira kubona.”

Bimwe mu bicuruzwa byatangiye kuboneka, birimo amavuta yo kwisiga azwi nka Movit, isabune y’ifu yo kumesesha ndetse n’amavuta yo guteka na kawunga.

Bavuga ko kuba ibi bicuruzwa byaratangiye kuza, bizeye ko bizanagira uruhare mu kumanura ibiciro ku masoko bikomeje gutumbagira, gusa bakavuga ko hanozwa inzira zose zatuma ibi bicuruzwa biza ku bwinshi kuko n’ibyaje byari bicye ndetse bigahita bishira ku babiranguye.

 

AMAKURU ARAMBUYE

RADIOTV10

Comments 1

  1. Kalisa Dieudonne says:
    3 years ago

    Nagahezo iminsi Mike murongera mubibure

    Reply

Leave a Reply to Kalisa Dieudonne Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + seven =

Previous Post

Goma: Hateguwe indi myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO iburizwamo igitaraganya

Next Post

Umujenerali ufite ibigwi muri Uganda yitabye Imana

Related Posts

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umujenerali ufite ibigwi muri Uganda yitabye Imana

Umujenerali ufite ibigwi muri Uganda yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.