Gospel: Umuhanzi Simon Kabera yasohoye indirimbo nyuma y’igihe kirekire

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Lt Col Simon Kabera, unaherutse guhabwa inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa RDF, yashyize hanze indirimbo yise ‘Izina rya Yesu’ nyuma y’imyata itanu adasohora indirimbo.

Lt Col Simon Kabera waririmbye indirimbo izwi nka ‘Mfashe inanga’ yakunzwe n’abatari bacye, yavuze ko kubona umwanya bimugora ndetse ko ari byo byatumye amara imyaka itanu adashyira hanze indirimbo.

Izindi Nkuru

Ati “Nyuma y’igihe kirekire nta ndirimbo n’imwe nanditse, nagize umugisha wo kubona umwanya mutoya wo kuyikora.”

Iyi ndirimbo nshya yise ‘Izina rya Yesu’, igaruka ku mbaraga za Yesu, ugirira neza abantu bose ntakiguzi.

Ati “Ivuga uburyo Yesu agira neza, kandi ko ashoboye byose ku bamwizera, kumenya ko agira neza ni uko umumenya, utaramumenya ntiwabyuma ni nko kubwira umuntu utarya ubuki ko buryoha ataraburyaho, kugira ngo umenye ko buryoshye ni uko usogongeraho ukumva.”

Simon Kabera akomeza avuga ko asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo, akizeza abakunda indirimbo ze, ko igihe azajya ashobozwa akabona umwanya azajya akora mu nganzo akaba igihangano kinogeye amatwi.

Ati “Ni ubuzima bwanjye, nkunda kwandika indirimbo ziramya Imana. Uko nzajya mbona umwanya nzajya ngerageza kuwukoresha, ku bwo kuzamura icyubahiro cya Kristo no kubwira abantu ko agira neza.”

 

INDIRIMBO NSHYA YA SIMON KABERA

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru