Guhagarika ‘Adhana’ ntibireba imisigiti 8 gusa ahubwo ni mu Gihugu hose- Min.Gatabazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko icyemezo cyo guhagarika umuhamagaro w’ijwi rirangurura ku musigiti rizwi nka ‘Adhana’, kireba ibikorwa byose bitera urusaku bibangamira abaturage byaba ibyo ku misigiti ndetse n’insengero byo mu Gihugu hose aho kuba imisigiti umunani nk’uko byari byatangajwe n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.

Nyuma y’uko havuzwe ihagarikwa ry’ijwi rirangurura ku misigiti imwe yo mu Mujyi wa Kigali, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wari watangaje ko iki cyemezo kireba imisigiti umunani yo mu Mujyi wa Kigali.

Izindi Nkuru

Itangazo ryasohowe n’uyu muryango kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, ryavugaga ko uyu muhamagaro uzi nka Adhana uzajya ukorwa hadakoreshejwe indangururamajwi mu gihe indi yose mu Gihugu izajya ikoresha uburyo bwari busanzwe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko iki cyemezo kitareba imisigiti umunani gusa nk’uko byatangajwe n’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Minisitiri Gatabazi yagize ati “Ntabwo itegeko rireba imisigiti umunani. Itegeko rireba umuntu wakora urusaku rukangura abantu nijoro, ubwo ni umunani bavuze ariko n’ahandi hose byaba bisakuriza abantu, birahagaritswe ntabwo ari Imisigiti umunani gusa.”

Minisitiri Gatabazi avuga ko kandi iki cyemezo kireba n’ibindi bikorwa by’amadini n’amatorero biteza urusaku.

Ati “Ari Imisigiti, ari insengero ari kiliziya ari abakora ubukwe, ari amahoteli […] abantu bose bashobora gukora urusaku […]”

Avuga ko ibi bisanzwe biteganywa n’itegeko risanzweho ndetse ko byari bisanzwe bizwi, akavuga ko bidakorwa mu rwego rwo kuba ari itegeko gusa ahubwo ko ari ukubungabunga uburenganzira bw’abaturage kuko hari n’ababa bakeneye kutumva urwo rusaku.

Ati “Niba ufite umusigiti uri muri quartier (urusisiro) irimo abantu, hari abaje kuryama, hari abaje kuruhuka, hari abana bato, hari abarwaye umutima…ntabwo umuntu yaba aryamye ngo ajye kumva yumve induru iravuze, yumve, inzogera iravuze, yumve ingoma iravuze, ntabwo byakunda.”

Hon Gatabazi avuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku busabe bw’abaturage benshi barimo bamwe bagiye bagaragaza ko babaga batoye agatotsi mu gitondo bajya kumva bakumva ririya jwi rikabakangura.

Ati “Ntabwo icyavuyeho ari ukujya gusenga ziriya saha, abantu bashaka gusenga kuri ayo masaha bakomeze basenge ariko icyavuyeho ni ugukangura abantu bo batagiye gusenga.”

Ubwo inkuru y’ihagarikwa ry’ijwi risanzwe rirangurura ku misigiti ryibutsa abayoboke ba Islam gusenga, bamwe mu bayoboke b’iri dini bavuze ko bibabangamiye kuko iki gikorwa cyahozeho kandi ko ntawe cyabangamiraga.

Abavugaga ibi banagarukaga ku bindi bikorwa bitera urusaku birimo indangururamajwi ikunze gukoreshwa yibutsa abantu amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ndetse n’inzongera ikunze kuvuzwa kuri za Kiliziya.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru