Ukraine yemeje ko yivuganye Umujenerali wa 4 w’u Burusiya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ukraine yemeje ko yishe Major General Oleg Mityaev, ubaje Umujenarali wa kane w’u Burusiya wiciwe muri Ukraine kuva iki Gihugu cyashozwamo intambara.

Amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Umutekano muri Ukraine kuri uyu wa Kabiri, avuga ko Major General Oleg Mityaev w’imyaka 47 y’amavuko yiciwe mu rugamba rwaberaga mu Mujyi wa Mariupol.

Izindi Nkuru

Minisiteri y’Umutekano muri Ukraine kandi yerekanye ibikorwa byangiritse ahabereye iyi mirwano yaguyemo uyu Mujenerari wapfanye n’abandi barwanyi batandatu bakomeye bo mu itsinda rya SWAT.

Minisiteri y’Umutekano kandi yagaragaje ifoto yo kunamira uyu Mujenerali w’u Burusiya wishwe ndetse n’abandi barwanyi biciwe hamwe.

Gusa u Burusiya ntacyo buratangaza kuri uru rupfu rwa Major General Oleg Mityaev waba ubaye Umujenerali wa kane w’u Burusiya waba yiciwe muri Ukraine kuva intambara yatangira.

Abandi basirikare bo ku rwego b’u Burusiya bamaze kugwa muri iyi ntambara, barimo Major General Andrei Kolesnikov, Major General Vitaly Gerasimov na Major General Andrei Sukhovetsky.

Habarwa kandi abandi basirikare bane bo ku rwego rukuru barimo abafite ipeti rya Colonel ndetse n’iririkurikira rya Lt Colonel ari bo; Colonel Andrei Zakharov, Colonel Konstantin Zizevsky, Lieutenant Colonel Dmitry Safronov na Lieutenant Colonel Denis Glebov.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru