Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko mu bibazo Igihugu cyabo gifite harimo n’ibituruka hanze birimo ibyo kwegekwaho amakosa y’Ibihugu by’ibituranyi, ariko ko igihe cyose hagize ubibatwerera bagomba guhaguruka bagahangana na we bemye kuko kutabikora na byo nta nyungu bivamo.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ukwakira 2025 ubwo yakiraga indahiro y’Abasenateri batandatu barimo bane aherutse gushyiraho.
Perezida Kagame yibukije akamaro k’Inteko Ishinga Amategeko, byumwihariko Sena ifite uruhare runini mu miyoborere y’Igihiugu, kuko ituma izindi nzego z’Igihugu zibona aho zishyira imbaraga, kandi ikanakora isuzuma riba rikenewe kugira ngo izo nzego zigume ku murongo.
Ati “Rero guhuza intego z’Igihugu z’igihe kirekire n’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, no gukora ku buryo ibyemezo bifatwa bijyanya n’ibyo Abanyarwanda bakeneye kandi bigatanga ibisubizo ku bibazo Abanyarwanda bafite.”
Avuga ko ibyo Abanyarwanda bifuza kandi bakeneye ari byinshi ugereranyije n’amikoro aba ahari, akaba ari na yo mpamvu inzego ziba zigomba gukora mu buryo bwihariye.
Ati “Ni byo bitwibutsa ko no mu mikoro macye tugomba kuyakoresha neza kugira ngo agere ku byo dushobora dushingiye kuri ibyo bicye dufite. Izi nshingano rero Sena iba ifite ntizishobora kwirengagizwa ahubwo zikwiye gukoreshwa neza kugira ngo bicye dufite bigere ku Banyarwanda benshi uko bishoboka ndetse tukabikora ku buryo atari ibintu bisanzwe.”
Yavuze ko bisaba Abasenateri gutanga umurongo w’ibyihutirwa bikenewe gukorwa, ndetse bakanagenzura uko bikorwa, no kuba byakorwa mu gihe gikwiye.
Ati “Politiki yacu kenshi iba igaragara neza mu nyandiko, mu mpapuro, ikintu cy’ibanze cya ngombwa ni uko ibyo byiza byanditswe bishyirwa mu bikorwa ntibihere mu mpapuro gusa, ntibihere mu nyandiko.”
Ibi kandi bigaherekezwa no kubazwa inshingano ku baba batashyize mu bikorwa inshingano zabo ibiba bifitiwe ubushobozi n’amikoro. Ati “Abatujuje inshingabo zabo bakwiye kubibazwa, ibisubizo bigatangwa kugira ngo ubutaha amakosa aba yakozwe atasubiramo.”
N’iyo umuturanyi yakoze amakosa inkoni zikubitwa u Rwanda
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko aba bashyizwe mu nshingano bazumva neza kandi bazi n’amateka y’aho Igihugu kiva n’aho kigana, ndetse n’ibibazo gifite.
U Rwanda kandi rusanzwe rufite ibibazo bituruka imbere, ariko hari n’ibituruka hanze, birimo ibihora byegekwa kuri iki Gihugu by’abaturanyi
Ati “U Rwanda n’iyo umuturanyi yakoze amakosa, yateye ibibazo, inkoni zikubitwa u Rwanda, ni twe tugomba kubisubiza. Ibyo na byo mukwiye kubimenya mukabishyira ndetse mu mikorere byerekana ko atari ya mikorere isanzwe ya buri munsi y’abantu bose uko bakora abadahuye n’ibyo bibazo.
Twebwe dufite icyo kibazo, dufite icyo kibazo cy’ubwoko bubiri cy’uko tubazwa ibyacu tukabazwa n’iby’abandi, ni ko biteye, aho kugira ngo abantu babe bakwicara baganye,…batabaze, abantu bishakamo imbaraga zo guhangana n’ibyo ngibyo. Injustice ku Rwanda iri mu mateka, ni amateka ntabwo ari ikintu gishya, ntabwo ari twe tubitera, ariko ni twe tugomba guhangana na byo tukarwana na byo, ntibitubuze inzira.”
Yaboneyeho kandi gusezeranya ko ibyo bibazo byose bidashobora kuvana u Rwanda mu nzira yo kwiyubaka, no kugera aho rushaka kugera.
Ati “Ibyo bishaka ubushishozi, bishaka imbaraga nyinshi tudafite, ariko hari imbaraga z’umutima, z’ubushake, ibyo ntizizagire uburyo hari uzitiranya ko zidahari.”
Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda ko bagomba guhora bazirikana ko uburenganzira bwo kubaho amahitamo yabo, batagomba kugira icyo babugurana, kandi ko igihe cyose bisaba kubiharanira bagomba guhora biteguye.
Ati “Erega nta muntu dusaba kuduha uburenganzira bwo kubaho, kuko dukwiriye kuba turiho, ibyo ni byo Umunyarwanda utabyumva tuvuye mu mateka tuvuyemo, uba urwaye, uba ufite ikibazo. Guhangana biruta gusabiriza, mujye muhangana, urebe umuntu mu maso mumubwire icyo mugomba kuba mumubwira.”
Yavuze ko kutabikora n’ubundi ntacyavamo, kandi ko abo baba bashaka kuzana ibibazo ku Rwanda, na bo ari abantu nk’Abanyarwanda bityo ko badakwiye kubatinya ngo bababwize ukuri.
Ati “Nutabikora se uravanamo iki ubundi? Uvanamo iki? Abo bantu bakora ibyo ni ibiremwa nkamwe, nta kiremwa kibereyeho kurema abandi bantu cyangwa kubabaza uko babayeho.”
Umukuru w’u Rwanda avuga ko iyi ari yo politiki u Rwanda rwahisemo, kandi ko amahanga na yo akwiye kwicara abizirikana, kandi ko igihe hari abatayumva iki Gihugu cyiteguye guhangana na bo.
RADIOTV10








