Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

radiotv10by radiotv10
24/10/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri mu biganiro na FIFA kugira ngo shampiyona yo mu Rwanda itangire gukoreshwamo ikoranabuhanga rya VAR ryitezweho kurandura ibibazo by’imisifurire bimaze igihe byijujutirwa.

Byatangajwe na Visi Perezida akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Mugisha Richard, wanaboneyeho kwihanangiriza abasifuzi bakora amakosa nkana, anizeza Abanyarwanda ko hashyizweho ingamba nshya zigamije gutuma imisifurire igenda neza kurushaho.

Mugisha yavuze ko kimwe mu bibazo bikigaragara mu basifuzi, ari icy’imyitozo ngororamubiri, aho benshi batsindwa n’ibizamini bya “test physique” bitewe n’imyitwarire yabo idahwitse.

Yagize ati “Dufite ikibazo ko mu bibazo byose tugira by’abasifuzi, aho batsindwa igeragezwa abenshi ikibatsinda ni ubushobozi bw’umubiri. Kandi kuyitsinda bisaba ikinyabupfura, kuko hari abahora batsindwa. Ikibazo gikomeye ni uko uwatsinzwe uyu munsi ejo tukamwohereza muri Kenya agatsinda, ariko iyo mitekerereze n’iyo migirire yawe ejo iraguhinduka ikibazo mu mikino ya shampiyona aho abakinnyi bagendera ku muvuduko uri hejuru.”

Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’imisifurire, Mugisha yatangaje ko FERWAFA iri mu biganiro bigeze kure na FIFA kugira ngo mu Rwanda hazanwe ikoranabuhanga rya VAR (Video Assistant Referee) binyuze muri gahunda ya FIFA Forward.

Ati “Turimo kuganira na FIFA muri gahunda ya FIFA Forward. Amavugurura ari kugenda neza, kandi turifuza ko twahabwa ikoranabuhanga rya VAR ryavumbuwe vuba. Nibiba byemejwe ndetse ubushobozi bukaboneka, ni ikintu twifuza ko cyaza vuba cyane, kuko turebye imikino yacu iva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru, VAR enye zadufasha kandi bishoboka ko twabitangira umwaka utaha.”

Yanagarutse ku kibazo cya ruswa mu misifurire, avuga ko FERWAFA iri hafi kugirana amasezerano n’inzego zishinzwe iperereza, harimo RIB, mu rwego rwo kurwanya ibikorwa bibi byose bijyanye n’umupira w’amaguru.

Ati “Hari amasezerano tumaze gukora, ayo Perezida azayasinyana na RIB. Ndabivuga si imisifurire gusa, ndavuga ibyaha byose bikorwa n’abakinnyi cyangwa abandi bari mu mupira. Hari ibiboneka bigoranye, keretse inzego zibifitiye ubushobozi zigufashije.”

Mugisha Richard avuga ko amategeko agenga imisifurire azavugururwa bitarenze uyu mwaka, kugira ngo akazi k’abasifuzi karusheho gukorwa neza no mu mucyo.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Next Post

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Related Posts

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

by radiotv10
14/11/2025
0

Nyuma yuko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, atangaje ko ikipe yamaze gutandukana n’umutoza Afahmia Lotfi kubera umusaruro muke, ibintu...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

by radiotv10
13/11/2025
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukemura burundu ikibazo cy’umutoza Robertinho ndetse n’icya...

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

by radiotv10
12/11/2025
0

Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere...

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

by radiotv10
12/11/2025
0

Ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 25 bagomba gutangira umwiherero, barimo umunyezamu Kwizera Olivier wanyuze mu makipe anyuranye mu Rwanda no...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

by radiotv10
11/11/2025
0

Aimable Nsabimana, myugariro w’ikipe ya Assabah Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri Libiya, yavuze ko yigeze gutekereza kureka...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.