Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

radiotv10by radiotv10
24/10/2025
in AMAHANGA
0
Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 25 baburiye ubuzima mu mpanuka yabereye muri Leta ya Andhra Pradesh mu majyepfo y’u Buhindi, nyuma yuko bisi itwara abagenzi yahiye igakongoka imaze kugongana na moto.

Iyo bisi yari itwaye abantu 44, ivuye mu mujyi wa Hyderabad muri Leta ya Telangana yerekeza i Bengaluru muri Leta ya Karnataka.

Associated Press itangaza ko Umupolisi mukuru witwa Vikrant Patil yavuze ko inkongi y’umuriro yafashe bisi mu minota micye nyuma y’aho igonganiye na moto, mu gihe abagenzi benshi bari bayirimo bari basinziriye.

Yagize ati “Bamwe bashoboye gusenya amadirishya bariruka bakomeretse bidakabije, ariko abandi barashya barapfa mbere yuko ubutabazi buhagera.”

Abagenzi 18 ni bo bashoboye kurokoka bajyanwa kwa muganga kuvurwa ibikomere, gusa ntibiramenyekana niba hari abandi mu bajyanwe kwa muganga na bo baba bapfuye.

Inzego zatangaje ko kimwe mu byateye iyi nkongi ari uko ipikipiki yagonze bisi inyuma ikayifatamo, igakomeza kuyikurura mu ntera nini, biteza umuriro wahise ufata ububiko bwa lisansi iragurumana mu gihe Umushoferi yagerageje kuwuzimya akoresheje kizimyamuriro, ariko bikananirana kubera ubukana bwawo.

Iyi bisi yahiye irakongoka mu gihe hatangiye iperereza ngo hamenyekane impamvu nyirizina yateje iyi mpanuka.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, n’Umuyobozi wa Leta ya Andhra Pradesh, N. Chandrababu Naidu, bashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwihanganisha imiryango yabuze abayo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + four =

Previous Post

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

Next Post

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Related Posts

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Nyuma y’ibitero by’indege z’intambara, uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagabye mu gace ka Mikenke gatuwemo n’abaturage...

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Ubwo urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri sitade El-Wak Sports Stadium i Accra  muri Ghana mu gikorwa cyo kureba abashaka kwinjira...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

by radiotv10
12/11/2025
0

The spokesperson of M23’s armed wing, Col. Willy Ngoma, revealed the strategy that the alliance used to stabilize areas it...

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

by radiotv10
12/11/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.