Guhangana n’imihindagurikire y’ibihe: Kigali mu mujyi itatu yasekewe n’amahirwe yatoranyijwe i Dubai

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gikorwa cyabereye i Dubai ahari kubera Inama ya COP ya 28, Umujyi wa Kigali waje mu mijyi itatu yo muri Afurika yatoranyijwe kuzahabwa inkunga n’ikigega kigamije kubaka ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Izi nkunga zatangarijwe mu nama ya 28 y’Umuryango w’Abibumbye izwi nka COP yiga ku mihindagurikire y’ibihe iri kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Izindi Nkuru

Iki kigega kizatanga izi nkunga mu mushinga wiswe “Scaling Urban Nature Base Solutions for Climate Adaptation in Sub-Saharan Africa (SUNCASA).” Ugamije kongera imbaraga mu bikorwa bigamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere muri Afurika yo Munsi y’Ubutatu bwa Sahara.

Ini mijyi iri kumwe n’uwa Kigali, ni uwa Dire Dawa wo muri Ethiopia ndetse n’uwa Johannesburg wo muri Afurika y’Epfo.

Ibikorwa biteganyijwe gukorwa ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kugera ku ntego z’uyu mushinga, birimo gutera ibiti ku butaka bitariho, gutera ibiti bihinganwa n’imyaka, gusazura amashyamba yangiritse no gutera ibiti binarimbisha ahantu.

Iyi mishinga kandi, yitezweho kuzazana amahirwe yo guhanga imirimo mishya, ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu mujyi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yatangaje ko inkunga yatanzwe ku ruhande rw’u Rwanda, ingana na Miliyoni 9,3 z’Amadolari ya Canada, angana na Miliyari 8,5 Frw.

Ibiteganyijwe muri uyu mushinga, bizatuma Kigali ikomeza kuba Umujyi usukuye ndetse no kugabanya imyuzure n’amasuri muri uyu mujyi.

Rubingisa yagize ati “Muri COP28, Umujyi wa Kigali wiyemeje gukomeza gutera inkunga ibikorwa bihangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Gusa nanone uyu Mujyi uracyakeneye amikoro ahagije yo kubungabunga ibishanga, guteza imbere ubwikorezi butangiza ikirere nk’ibinyabiziga bidahumanya ikirere no gushyiraho ibyanya nyaburanga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru