U Rwanda rwamaze kugera ku ntego y’umubare w’Abaturarwanda rwifuzaga gukingira muri 2021 mu gihe uyu mwaka ubura iminsi ngo ugere ku musozo aho ubu abantu 30% bamaze guhabwa doze ebyiri z’uru rukingo.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije wavuze ko intego u Rwanda rwari rwihaye mu bijyanye no gukingira muri uyu mwaka wa 2021, yagezweho uyu munsi.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Dr Daniel Ngamije yagize ati “Uyu munsi u Rwanda rwageze ku ntego mu bijyanye no gutanga inkingo za COVID-19 wa 30% y’abagombaga kuba bahawe doze ebyiri z’urukingo muri 2021.”
Dr Ngamije yakomeje avuga ko u Rwanda kandi rufite intego yo kuba rwarakingiye nibura 70% y’abaturarwanda kugera mu kwezi k’Ukuboza 2022.
Ati “Uyu musaruro ushimije tuwukesha imiyoborere myiza, imikoranire, guhuza ibikorwa ndetse n’umusanzu w’abaturage.”
Mu kiganiro aherutse kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Minisitiri w’Intebe Dr Daniel Ngamije yavuze ko nibura abaturarwanda bangana na 46% bamaze guhabwa urukingo rumwe rwa COVID-19.
U Rwanda kandi rumaze guhabwa doze z’inkingo zikabakaba miliyoni 13 zirimo izo rwahawe n’Ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza binyuze muri gahunda yo gusaranganya inkingo izwi nka COVAX.
RADIOTV10