Amajyepfo: Hari Abahinzi bifuza ishwagara kuko uhinze atayikoresheje ataha amaramasa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bahinzi bo mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Gisagara bavuga ko ubutaka bwabo bwashaje ku buryo iyo bahinze badakoresheje ishwagara batabona umusaruro ushimishishije, bagasaba koroherezwa kuyibona kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Bamwe mu bahinzi bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko guhinga nta shwagara ari kimwe no kubireka, bakaba bifuza koroherezwa kuyibona kugira ngo bajye babasha kubona umusaruro.

Izindi Nkuru

Bamwe muri aba bahinzi ni abo mu Karere ka Nyaruguru, Gisagara na Nyamagabe bavuga ko ubutaka bwabo bwashaje ku buryo kugira ngo babone umusaruro bibasaba kubuhendahenda.

Inzego z’ubuhinzi zivuga ko 50% by’ubutaka  by’u Rwanda bufite acide nyinshi ituma busharira, ku buryo ubuhinzi bwo muri ibyo bice buba bukenewe kwitabwaho byihariye.

Kamali Stephen utuye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe ati “Ubutaka bwarashaje ntibukera, kandi ni ku bihingwa byose, gusa hari aho ukoresha ishwagara n’ifumbire mvauganda bikera, ariko ishwagara ntabwo tubasha kuyibona bitworoheye.”

Undi wo mu Karere ka Gisagara na we yagize ati “Iyo urebye aho imyaka yahinzwe hakoreshejwe ishwagara ubona ko bitandukanye n’aho itari, turasaba natwe kuzadufasha kuyibona kandi igashyirwa muri nkunganire.”

Ni ikibazo aba baturage bamaze igihe itari gito bagaragaza,kuko no muri 2013 ubwo perezida Kagame yasuraga abaturage bo mu karere ka Nyaruguru na bo bakimugejejeho abizeza kugikemura.

Kuva ubwo ubwo Imyaka ibaye umunani iki kibazo kikiri ingume, icyakora ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB kivuga ko cyatangije umushinga wo kureba ubwoko bw’ishwagara bwatanga umusaruro kandi ngo ntibizatinda igisubizo kitabonetse

Umuyobozi w’umushinga ushinzwe gukora ubushakashatsi ku nyongeramusaruro muri RAB, Dr. Jules Rutebuka.

Ati “Kugeza ubu igice kinini cy’igihugu gifite ubutaka busharira, rero hatangiye gutangwa ishwagara ariko haherwa ku gice gifite ubusharire bukabije. UbU bushakashatsi niburangirA tumaze kumenya ishwagara yakwirana na buri gace, tuzasaba MINAGRI nk’izindi nyongeramusaruro iyishyire muri nkunganire kugira ngo abaturage bayibone.”

Aba baturage bavuga ko mu gihe inzozi zabo zaba impamo bagahabwa ishwagara yo kuzanzamura ubu butaka bwabo, byatuma ikibazo cyo kutihaza mu biribwa kiba amateka.

Bavuga ko ubu kuri hegitare imwe beza ibilo 500 by’ibishyimbo mu gihe baramutse babonye ishwagara bajya basararura toni imwe, naho ku ngano ahavaga toni 1 bakaba bahasarura toni ziri hagati y’eshatu n’enye.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru