Umunyarwanda yaricaye agira ati “Intamenya irira ku muziro” ashaka gucyebura abantu ngo bihatire kwihugura no kumenya. Rumwe mu mfunguzo zo kumenya, ni ugusoma ibitabo, aho ndetse ubu turi mu kwezi kwahariwe gusoma, kugamije kwibutsa abantu akamaro ko gusoma ibitabo.
Ukwezi kwa Nzeri kwahariwe gusoma ku Isi, aho Umuryango Ineza Foundation usanzwe ukora ibikorwa byo guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda, wifatanyije n’abatuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana ahasanzwe hari n’isomero rusange ryegerejwe abaturage.
Niyonsaba Janvier, umukozi wa Ineza Foundation agaragaza ko ibi bikorwa byahariwe ukwezi ko gusoma no kwandika, ari umwanya mwiza wo kwegera abana ndetse n’abandi babihugukiye bakagera ku isomero aho bahurira bagasoma inkuru ndetse bakanazandika, bakavuga imivugo, bagasubira mu migani yo hambere ndetse n’ibindi bitandukanye bishingiye ku muco gakondo.
Yagize ati “Ni umunsi twibukaho umumaro kubiga n’abatiga, mbese ni umunsi ufite icyo uvuze ku musomyi uwari we wese. Gusoma rero muri uku kwezi tubishyizemo imbaraga cyane dushishikariza abanyeshuri batangiye kwiga gushyiramo umwete mu masomo biga ndetse tunabashishikariza gukomeza gukoresha isomero mu myigire yabo.”
Akomeza agaragaza ko nyuma y’ibiruhuko abana barushanwa mu byo bisanzuyemo hakavamo uwa mbere n’uwa kabiri, bagahabwa ibihembo hakurijwe uko barushanyijwe, aho bahabwa ibihembo birimo amakaye, amakaramu n’ibindi bikoresho bitandukanye by’inshuri mu rwego rwo kubatera imbaraga no kubakundisha gusoma.
Umukozi w’isomero ry’Igihugu (Kigali Public Library), Clarisse Uwamahoro avuga ko ari amahirwe mu Gihugu cy’u Rwanda kuba hari amasomero yegereye abaturage, kuko mu bihe byo hambere atabagaho, bityo bikaba birimo gufasha kuzamura umubare w’abitabira gusoma.
Yagize ati “Nka Kigali Public Library dukorera Kacyiru gusa, ariko amasomero nk’aya yegereye abaturage atuma abaturage bashobora kubona ibitabo byo gusoma bitabasabye gukora urugendo runini. Abo hambere ntabwo bashoboye gusoma ibitabo kuko mu gihe cyabo nta bitabo byabagaho ariko ubu ni umwanya mwiza wo gusoma kuko ibitabo birahari, kandi hari icyizere kuko ku munsi nibura abantu bakuru bagera kuri 200 bagera ku isomero.”
Clarisse agaragaza ko hakiri imbogamizi muri uyu muco wo gusoma, ariko hakenewe ubukangurambaga bwimbitse.
Yagize ati “Ku mubyeyi w’Umunyarwanda ntabwo igitabo kiri mu by’ibanze kumva ko yakigurira umwana, hariho ubushobozi ariko hariho n’imyumvire kuba yatekereza kujya kugurira umwana igitabo cy’ibihumbi bitatu (3 000 Rrw) akaza kugisoma ari inkuru gusa ari kuruhuka, biracayri kure ariko bizagenda bihinduka buhoro.”
Rutaganira Apollinaire uturiye isomero, ashima uburyo isomero begerejwe na Ineza Foundation ryahinduye imibereho yabo.
Yagize ati “Ingaruka nziza ryagize ni uko ryashoboye kwakira abana ndetse n’abakuru rikabarinda ubwigunge no gufasha ababyeyi kurera abana mu buryo bwuzuye, kuko birinda abana kujya mu bibi ahubwo bahaza bagasoma bakamenya ndetse natwe tukabyungukiramo.”
Umuryango Ineza Foundation ufite gahunda yo guteza imbere umwana ishyira imbere umuco wo gusoma, aho ifite amasomero rusange abiri (Jabana Community Library na Shyorongi Children reading Corner), nibura hakirwa abantu bagera kuri 80 bitabira gusoma ku isomero.
RADIOTV10