Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

‘Gusoma bihindura ubuzima’: Abanyarwanda baributswa ko gusoma ibitabo ari urufunguzo rw’ubumenyi

radiotv10by radiotv10
16/09/2024
in MU RWANDA
0
‘Gusoma bihindura ubuzima’: Abanyarwanda baributswa ko gusoma ibitabo ari urufunguzo rw’ubumenyi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwanda yaricaye agira ati “Intamenya irira ku muziro” ashaka gucyebura abantu ngo bihatire kwihugura no kumenya. Rumwe mu mfunguzo zo kumenya, ni ugusoma ibitabo, aho ndetse ubu turi mu kwezi kwahariwe gusoma, kugamije kwibutsa abantu akamaro ko gusoma ibitabo.

Ukwezi kwa Nzeri kwahariwe gusoma ku Isi, aho Umuryango Ineza Foundation usanzwe ukora ibikorwa byo guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda, wifatanyije n’abatuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana ahasanzwe hari n’isomero rusange ryegerejwe abaturage.

Niyonsaba Janvier, umukozi wa Ineza Foundation agaragaza ko ibi bikorwa byahariwe ukwezi ko gusoma no kwandika, ari umwanya mwiza wo kwegera abana ndetse n’abandi babihugukiye bakagera ku isomero aho bahurira bagasoma inkuru ndetse bakanazandika, bakavuga imivugo, bagasubira mu migani yo hambere ndetse n’ibindi bitandukanye bishingiye ku muco gakondo.

Yagize ati “Ni umunsi twibukaho umumaro kubiga n’abatiga, mbese ni umunsi ufite icyo uvuze ku musomyi uwari we wese. Gusoma rero muri uku kwezi tubishyizemo imbaraga cyane dushishikariza abanyeshuri batangiye kwiga gushyiramo umwete mu masomo biga ndetse tunabashishikariza gukomeza gukoresha isomero mu myigire yabo.”

Akomeza agaragaza ko nyuma y’ibiruhuko abana barushanwa mu byo bisanzuyemo hakavamo uwa mbere n’uwa kabiri, bagahabwa ibihembo hakurijwe uko barushanyijwe, aho bahabwa ibihembo birimo amakaye, amakaramu n’ibindi bikoresho bitandukanye by’inshuri mu rwego rwo kubatera imbaraga no kubakundisha gusoma.

Umukozi w’isomero ry’Igihugu (Kigali Public Library), Clarisse Uwamahoro avuga ko ari amahirwe mu Gihugu cy’u Rwanda kuba hari amasomero yegereye abaturage, kuko mu bihe byo hambere atabagaho, bityo bikaba birimo gufasha kuzamura umubare w’abitabira gusoma.

Yagize ati “Nka Kigali Public Library dukorera Kacyiru gusa, ariko amasomero nk’aya yegereye abaturage atuma abaturage bashobora kubona ibitabo byo gusoma bitabasabye gukora urugendo runini. Abo hambere ntabwo bashoboye gusoma ibitabo kuko mu gihe cyabo nta bitabo byabagaho ariko ubu ni umwanya mwiza wo gusoma kuko ibitabo birahari, kandi hari icyizere kuko ku munsi nibura abantu bakuru bagera kuri 200 bagera ku isomero.”

Clarisse agaragaza ko hakiri imbogamizi muri uyu muco wo gusoma, ariko hakenewe ubukangurambaga bwimbitse.

Yagize ati “Ku mubyeyi w’Umunyarwanda ntabwo igitabo kiri mu by’ibanze kumva ko yakigurira umwana, hariho ubushobozi ariko hariho n’imyumvire kuba yatekereza kujya kugurira umwana igitabo cy’ibihumbi bitatu (3 000 Rrw) akaza kugisoma ari inkuru gusa ari kuruhuka, biracayri kure ariko bizagenda bihinduka buhoro.”

Rutaganira Apollinaire uturiye isomero, ashima uburyo isomero begerejwe na Ineza Foundation ryahinduye imibereho yabo.

Yagize ati “Ingaruka nziza ryagize ni uko ryashoboye kwakira abana ndetse n’abakuru rikabarinda ubwigunge no gufasha ababyeyi kurera abana mu buryo bwuzuye, kuko birinda abana kujya mu bibi ahubwo bahaza bagasoma bakamenya ndetse natwe tukabyungukiramo.”

Umuryango Ineza Foundation ufite gahunda yo guteza imbere umwana ishyira imbere umuco wo gusoma, aho ifite amasomero rusange abiri (Jabana Community Library na Shyorongi Children reading Corner), nibura hakirwa abantu bagera kuri 80 bitabira gusoma ku isomero.

Abaturage b’i Jabana bishimiye kuba baregerejwe isomero ribafasha guhora bunguka ubumenyi
Niyonsaba Janvier wo muri Ineza Foundation avuga ko gusoma ari urufunguzo rw’ubumenyi
Abanyeshuri bitwaye neza mu marushanwa yo gusoma bahawe ibihembo by’ibikoresho by’ishuri
Isomero rya Jabana ryahawe ibindi bitabo

Clarisse Uwamahoro avuga ko Abanyarwanda bo muri iki gihe bafite amahirwe aba cyera batagize

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

BREAKING: Umusenateri uzahagararira Umujyi wa Kigali muri Sena y’u Rwanda yamenyekanye

Next Post

Menya Abasenateri bahagarariye Intara zose muri Sena y’u Rwanda biganjemo abasanzwemo

Related Posts

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Humans often copy each other without realizing it. We copy accents, gestures, emotions, and even habits. This behavior is natural...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

IZIHERUKA

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo
IBYAMAMARE

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

26/01/2026
Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

26/01/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya Abasenateri bahagarariye Intara zose muri Sena y’u Rwanda biganjemo abasanzwemo

Menya Abasenateri bahagarariye Intara zose muri Sena y'u Rwanda biganjemo abasanzwemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.