Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda byungutse amaboko y’umuryango ufite ubushake bwihariye

radiotv10by radiotv10
28/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda byungutse amaboko y’umuryango ufite ubushake bwihariye
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango utari uwa Leta ‘Ineza Foundation’ umaze gutanga ibitabo ibihumbi 250 byo gusoma mu Rwanda hose, watangije gahunda yihariye yo guha ibitabo amwe mu mashuri, mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo gukundisha abana umuco wo gusoma no kurushaho kunguka ubumenyi bw’abahanga.

Iyi gahunda yiswe ‘Discovery Book Box’ yatangirijwe mu Ishuri Ribanza rya Nyamirembe riherereye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024.

Elizabeth Johnson Mujawamariya, Umuyobozi w’uyu Muryango utari uwa Leta ‘Ineza Foundation’, avuga ko iyi gahunda bayitangije nk’igerageza ry’ibanze, kuko izagera mu bigo bitanu ariko ikaba ishobora kuzaguka ikagera no mu bindi binyuranye mu Gihugu hose.

Ati “Birimo ibitabo by’Icyongereza, iby’Ikinyarwanda, kugira ngo tubashe gukangurira abana gukunda wa muco wo gusoma. Ni igikorwa dutangiriye mu mashuri atanu yo muri Rulindo nubwo tubitanga hirya no hino, ariko ayo mashuri tugiye guha, akaba azabona ibitabo magana abiri (200) kuri buri shuri.”

Ibigo by’amashuri bizahabwa ibi bitabo, birimo Urwunge rw’Amashuri (GS) rwa Gisiza mu Murenge wa Shyorongi, EP Karambi yo mu Murenge wa Bushoki, EP Kabeza mu Murenge wa Base, GS Rukore yo mu Murenge wa Tumba, ndetse n’iri shuri ribanza rya Nyamirembe ryahereweho.

Elizabeth Johnson Mujawamariya avuga kandi ko ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri bizahabwa ibyo bitabo, buzanahabwa imfashanyigisho yabufasha gukundisha abana umuco wo gusoma.

Ati “Navuga ko ari umushinga utangiye ariko uzaguka bitewe n’uko tubonye uko bazabikoresha. Umusaruro bizagira ni wo uzatuma tubasha kumenya icyo umuntu yakora kugira ngo twagure nubwo dusanzwe dutanga ibitabo, tumaze gutanga ibitabo mu Gihugu bisaga hafi ibihumbi 250 kuko dutanga mu masomero rusange, dutanga mu mashuri,…”

Uyu muryango ‘Ineza Foundation’ usanzwe ukorana n’undi wo mu Bwongereza wa Book Aid, aho uwufasha kubona ibitabo biturutse muri iki Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi, ubundi bikorezwa mu Rwanda kugira ngo bifashe abana b’u Rwanda.

Elizabeth Johnson Mujawamariya avuga ko ibi bitabo batanga biba birimo ibishobora gufasha umwana ukiri mu nda ya nyina, kugeza avutse akiri uruhinja, kugeza mu mashuri y’incuke ndetse no mu mashuri abanza no mu yisumbuye.

Avuga ko mu gutanga ibi bitabo, bamaze gutanga byinshi mu marerero anyuranye kugira ngo abana batangire batozwe umuco wo gusoma bakiri bato, bityo bazanawukurane.

Ati “Ni ukugira ngo cya gitabo tugihe umwana agifate mu ntoki atangire amenye gukina n’igitabo, amenye ibyo ari byo, bityo bimufashe agiye no mu mashuri abanza cyangwa ayisumbuye, azabe ari wa mwana ubasha kubona igitabo amenye agaciro kacyo, amenye icyo gikora nk’uko tubivuga ngo ‘igitabo gihindura ubuzima’ ariko ibyo bibaho iyo umuntu yamenye ko gifite agaciro kinariho.”

Uyu Muryango utari uwa Leta kandi, washinze isomero mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, rifasha abana gusoma ibitabo kandi ku buntu.

Ni gahunda yiswe Discovery Book Box’
Abana bari gukundishwa gusoma
Uyu muryango utanga ibitabo bishobora gufasha abana bakiri impinja
No mu mashuri abanza

Abana bagaragaje ko bari bafite inyota yo gusoma ibitabo

Ni gahunda ije kunganira ibikorwa byo gukunisha abana umuco wo gusoma
Hagiye hatangwa ibitabo byinshi
Birimo n’ibyajyanywe mu masomeri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − two =

Previous Post

Kirehe: Ishuri rya Musenyeri riravugwaho ubwambuzi n’abarikoreye banarimenyeho andi makuru

Next Post

UPDATE: Amakuru agezweho ku muhanda utari nyabagendwa mu Rwanda

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
UPDATE: Amakuru agezweho ku muhanda utari nyabagendwa mu Rwanda

UPDATE: Amakuru agezweho ku muhanda utari nyabagendwa mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.