Gutsindwa kenshi hari abo bivuna- FERWAFA yasabye imbabazi Abanyarwanda ku bw’Amavubi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nizeyimana Mugabo Olivier yasabye imbabazi Abanyarwanda ku bw’umusaruro udashimishije w’Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu mikino yo gushaka itike ya CHAN 2023.

Nizeyiman Olivier yasabye imbabazi mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022.

Izindi Nkuru

Muri iki kiganiro cyarimo n’Umutoza w’Ikipe y’Igihigu Amavubi, Carlos Ferrer, Perezida wa FERWAFA, yagarutse ku mukino uherutse guhuza u Rwanda na Ethiopia.

Ni umukino wongeye kubabaza Abanyarwanda kubera gusezererwa na Ethiopia yatsinze Amavubi 1-0 mu gihe u Rwanda rwari rumaze kugira izina muri iki gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Bihugu byabo.

Yagize ati “Ni ibintu bitari byiza, tugomba no gusabira imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange, ntabwo ari ko twari twabiteganyije, twari twakoze ibishoboka byose kugira ngo ntibigende kuriya ariko birangira ariko bigenze.”

Yavuze ko ari ko bigenda mu mukino w’umupira w’Amaguru ariko ko hari gukorwa byinshi mu bijyanye na tekinike kugira ngo ikibazo cy’umusaruro udashimishije w’Amavubi kirangire.

Ati “Iyo utsindwa kenshi, abantu bamwe birabavuna, biba byumvikana ariko hari byinshi bijyanye na tekinike bituma rimwe na rimwe umuntu atabona umusaruro mwiza nubwo umuntu atabigira urwitwazo ariko hari n’ibyo tugomba guteza imbere.”

Nizeyimana Olivier avuga ko hari ingamba nyinshi ziri gukorwa kugira ngo ikipe y’Igihugu izongere ihe ibyishimo Abanyarwanda.

Bimwe mu biri gukorwa ni ukuzamura impano z’abakiri bato ku buryo mu myaka iri imbere u Rwanda rwazaba rufite ikipe ikomeye.

Ati “Ntabwo ari ejo nta nubwo ari ejobundi wenda ni mu myaka itanu cyangwa itandatu. Ntabwo Abanyarwanda bategereza iyo myaka badatsinda cyangwa badakina ari na yo mpamvu hari ibindi bintu bikorwa hagati aho kugira ngo dutegereze dufite nibura aho dukandagira, abantu batavugiriza induru.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru