Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gutsindwa kenshi hari abo bivuna- FERWAFA yasabye imbabazi Abanyarwanda ku bw’Amavubi

radiotv10by radiotv10
16/09/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Gutsindwa kenshi hari abo bivuna- FERWAFA yasabye imbabazi Abanyarwanda ku bw’Amavubi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nizeyimana Mugabo Olivier yasabye imbabazi Abanyarwanda ku bw’umusaruro udashimishije w’Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu mikino yo gushaka itike ya CHAN 2023.

Nizeyiman Olivier yasabye imbabazi mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022.

Muri iki kiganiro cyarimo n’Umutoza w’Ikipe y’Igihigu Amavubi, Carlos Ferrer, Perezida wa FERWAFA, yagarutse ku mukino uherutse guhuza u Rwanda na Ethiopia.

Ni umukino wongeye kubabaza Abanyarwanda kubera gusezererwa na Ethiopia yatsinze Amavubi 1-0 mu gihe u Rwanda rwari rumaze kugira izina muri iki gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu Bihugu byabo.

Yagize ati “Ni ibintu bitari byiza, tugomba no gusabira imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange, ntabwo ari ko twari twabiteganyije, twari twakoze ibishoboka byose kugira ngo ntibigende kuriya ariko birangira ariko bigenze.”

Yavuze ko ari ko bigenda mu mukino w’umupira w’Amaguru ariko ko hari gukorwa byinshi mu bijyanye na tekinike kugira ngo ikibazo cy’umusaruro udashimishije w’Amavubi kirangire.

Ati “Iyo utsindwa kenshi, abantu bamwe birabavuna, biba byumvikana ariko hari byinshi bijyanye na tekinike bituma rimwe na rimwe umuntu atabona umusaruro mwiza nubwo umuntu atabigira urwitwazo ariko hari n’ibyo tugomba guteza imbere.”

Nizeyimana Olivier avuga ko hari ingamba nyinshi ziri gukorwa kugira ngo ikipe y’Igihugu izongere ihe ibyishimo Abanyarwanda.

Bimwe mu biri gukorwa ni ukuzamura impano z’abakiri bato ku buryo mu myaka iri imbere u Rwanda rwazaba rufite ikipe ikomeye.

Ati “Ntabwo ari ejo nta nubwo ari ejobundi wenda ni mu myaka itanu cyangwa itandatu. Ntabwo Abanyarwanda bategereza iyo myaka badatsinda cyangwa badakina ari na yo mpamvu hari ibindi bintu bikorwa hagati aho kugira ngo dutegereze dufite nibura aho dukandagira, abantu batavugiriza induru.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Bamporiki imbere y’Abacamanza ariko atashye ataburanye ku mpamvu yagaragarije Urukiko

Next Post

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.