Bamporiki imbere y’Abacamanza ariko atashye ataburanye ku mpamvu yagaragarije Urukiko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hon Bamporiki Edouard wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda ubu ukurikiranyweho ibyaha birimo kwaka indonke, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yageze imbere y’Urukiko ngo aburanishwe ariko avuga ko atiteguye kuburana.

Bamporiki Edouard uburana adafungiye muri Gereza, yageze imbere y’Inteko y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Nyamirambo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yambaye isuti n’ipantaro by’umukara ndetse n’ishati y’ibara ry’umweru.

Izindi Nkuru

Uyu munyapolitiki wakunze kugaragara cyane mu bijyanye n’umuco, yageze imbere y’Abacamanza, agaragaza kububaha cyane, akanyuzamo agahuza amaboko agaragaza uguca bugufi.

Saa mbiri n’igice zuzuye zo muri iki gitondo, Inteko y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yinjiye mu cyumba cy’iburanisha, nkuko bisanzwe ibaza uregwa niba yiteguye kuburana, Bamporiki wari ku meza ahagararaho uregwa n’abamwunganira ari wenyine, avuga ko atiteguye kuko adafite umwunganizi mu mategeko.

Hon Bamporiki yavuze ko impamvu Umunyamategeko we atagaragaye mu rukiko ari uko Abanyamategeko uyu munsi bafite amatora.

Ubusanzwe amategeko yo mu Rwanda yemerera ukurikiranyweho icyaha kuburana yunganiwe mu gihe abyifuza ndetse ko adashobora kuburana atunganiwe mu gihe agaragaza ko yagize ubwo bushake bwo kugira umwunganizi ntaboneke atari ku bushake bwe.

Inteko y’Ubushinjacyaha ibajijwe icyo ivuga kuri izi nzitizi z’uregwa, yavuze ko kuba uregwa yaburana yunganiwe ari uburenganzira yemererwa n’amategeko bityo ko kuba atari kumwe n’Umunyamategeko we, ari inzitizi zifite ishingiro.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze kumva impande zombi, rwahise rusubika urubanza rurwimurira tariki 21 Nzeri 2022.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Jado says:

    Iyo titre ya Honorable bazarikureho kuko bigaragara nabi kumuntu wakoze icyaha

  2. Djihadi says:

    Nibamumanure, maze Ayo mabuno ye abashu bayadiribure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru