Twanze guhomba burundu Igihugu cyatwibarutse- Mme J.Kagame yasangije amahanga urugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Madamu Jeannette Kagame uri muri Suwede, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abakekaga ko u Rwanda rwageze ku iherezo ryarwo ariko ko Abanyarwanda banze guheranwa n’ibyari bimaze kubabaho, bakiyemeza gutangira urugendo rwo kwiyubaka.

Yabivuze mu biganiro byateguwe n’umuryango Reach for Change byabereye i Stockholm mural Suwede, aho ari mu ruzinduko.

Izindi Nkuru

Ubwo yagarukaga ku rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nyuma y’iri curaburindi, amahanga yabonaga u Rwanda nk’urutazongera kuba Igihugu [barwitaga ‘a failed state’].

Yagaragaje ko urugamba rwo kubohora u Rwanda, rwabaye imbarutso yo gutangira urugendo rwo kubaka Igihugu no kugiteza imbere kuko hari byinshi rwatwaye birimo n’abarumenereyemo amaraso barwanira Igihugu cyabo no kurandura ibibazo byarimo.

Yagize ati “Twanze guhomba burundu Igihugu cyatubyaye gikize ngo gikomeze kokamwa n’urwango n’amacakubiri.”

Yakomeje agaragaza ko imbaraga zashyizwe mu kubaka Igihugu zatanze umusaruro mwiza, ati “Nta kindi zari zigamije atari ineza. Nashakaga kubabwira ko igihe Isi yanze kukugaragariza ineza, wowe ugomba kuyiremera.”

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko uretse kuba Jenoside Yakorewe Abatutsi yarahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni imwe, yanasigiye abayirokotse ingaruka zikomeye.

Ati “Abagore ibihumbi 500 bandujwe Virusi itera SIDA, abayibanduje babikoze ku bushake babafata ku ngufu nka kimwe mu bigize ibikorwa bya Jenoside. Abana bacu ibihumbi 300 barishwe naho abandi ibihumbi 100 bagirwa impfubyi.”

Akomeza agaragaza ko ibi byose ari ingaruka z’imiyoborere mibi yari yaramunze imiyoborere y’u Rwanda mbere ya Jenoside aho n’abari barageze mu mashuri ndetse no muri za kaminuza, bari barasabitswe n’ingengabitekerezo mbi.

Ati “Ndizera ko twese tuzi ingaruka z’ibi mu mibereho n’ubukungu kubera ibi bihe bibi. Kubaho igihe kinini kandi ukabaho neza bigomba kugendana no kongerera ubushobozi urubyiruko mu rugendo rw’impunduka mu rugendo rw’imibereho n’ubukungu.”

Muri uko kongerera ubushobozi urubyiruko, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari ho umuryango Imbuto Foundation yashinze, ari ho ukomeje gutanga umusanzu.

Avuga ko kandi abakiri bato bakwiye kwitabwaho byumwihariko ku Rwanda kuko ari bo bagize umubare munini w’Abanyarwanda kuko 40% byabo bafite imyaka iri munsi ya 15.

Ati “Mu Rwego rwo gufasha uyu mubare munini, Umuryango Imbuto Foundation wagerageje gutanga ibisubizo by’ibibazo bimwe na bimwe, nko gushyira abana ibihumbi 100 mu bigo mbonezamikurire y’abana bato, gutanga buruse ku bana batsinze neza ibihumbi 10 mu mashuri yisumbuye, abana b’abakobwa 5 113 bamaze guhabwa ibihembo kubera gutsinda neza mu mashuri.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko gushyira imbaraga mu rubyiruko nkuku bikorwa n’Umuryango Imbuto Foundation, ari ukubaka u Rwanda rushikamye rw’ejo hazaza, bizanatuma Abanyarwanda baca ukubiri n’amacakubiri babibwemo mu bihe byatambutse akabageza no kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Madamu Jeannette Kagame yagejeje ikiganiro ku bitabiriye uyu musangiro

Yasangije abitabiriye uyu mugoroba aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru