Guverineri Habitegeko yaririmbye igisope, Min. Gatabazi ati “Wauuu”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverineri w’Intara y’Iburangerazuba, Habitegeko Francois yagaragaye aririmba mu buryo bwo gusubiramo indirimbo [ibizwi nk’Igisope] mu gitaramo cy’umuco, bishimwa n’abatandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

Amashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Guverineri Habitegeko Francois ari kuririmba mu gitaramo ndangamuco cyabereye mu Karere ka Rubavu cyari kirimo n’abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Guverineri Habitegeko yaririmbaga indirimbo ya karahanyuze yitwa ‘Abatazi iby’Urukundo’ ya Orchestre Impala.

Aya mashusho yashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Minister of Happiness ukunze gukoresha uru rubuga nkoranyambaga, yaboneyeho gushimira Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ku bw’iki gitaramo ndangamuco.

https://twitter.com/DrMumbogoShyaka/status/1507100239332847620

Muri aya mashusho agaragaza Guverineri Habitegeko aririmba iyi ndirimbo ya karahanyuze adategwa, anyuzamo akabyina mu mbyino gakondo, ateze amaboko.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney watanze igitekerezo kuri aya mashusho, yagize ati Waouuuuuu Big Up Guverinero Habitegeko Francois komeza ubere urugero abakiri bato aho ni bo mbaraga ni na bo u Rwanda ruragijwe.”

Yananyuzagamo akabyina ateze amaboko

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru