Guverinoma ya Congo yeruye ivuga ko FARDC yananiwe imbere ya M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisititi w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yatangaje ko igisirikare cy’iki Gihugu (FARDC) cyananiwe imbere y’umutwe wa M23, kuko ukirusha imbaraga.

Si rimwe ingabo za FARDC zivuzweho kuba zarananiwe imbere y’umutwe wa M23, ndetse bikaba byarigeze kuvugwa na MONUSCO, yavuze ko M23 atari umutwe w’inyeshyamba, ahubwo ko ari igisirikare gikomeye, yaba mu myitozo, mu myitwarire ndetse no mu bikoresho.

Izindi Nkuru

Mu Nama y’Abaminisitiri yateranye mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 02 Gashyantare 2024, Jean Pierre Bemba yabwiye Guverinoma ko igisirikare cy’Igihugu cyabo cyananiwe imbere y’umutwe wa M23 bimaze igihe bihanganye.

Imirwano ihanganishije FARDC n’umutwe wa M23, nyuma y’uko hatanzwe agahenge, igisirikare cya Congo cyubuye imirwano cyiyemeje gufata ibice byose byari byarafashwe n’umutwe wa M23.

Uyu mutwe na wo wari uryamiye amajanja nyuma yo gushyikiriza ibyo bice ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) na wo wahise wongera kubura intwaro, kugeza ubu wagiye ufata n’ibindi bice byiyongera ku byo wahoranye.

Jean Pierre Bemba, yavuze ko barebye uko urugamba ruhagaze ubu, “M23 ihagaze neza ugereranyije n’ubushobozi bw’igisirikare cyacu mu kugarura amahoro, umutekano n’ubuyobozi bwa Leta.”

Ni mu gihe kandi FARDC yongeye kwakira izindi mbaraga zirimo iz’ingabo za SADC ndetse n’igisirikare cy’u Burundi, zaje gushyigikira iki gisirikare cya Leta ya Congo Kinshasa muri iyi mirwano gihanganyemo na M23.

Uyu mutwe wa M23 uvuga ko uzakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage bo mu bice ugenzura, uherutse no kwerekana abasirikare b’u Burundi wafatiye ku rugamba.

M23 kandi ivuga ko FARDC n’abo bafatanyije, bakomeje kugaba ibitero bikomeye mu bice bituwemo abaturage benshi nko muri Mweso, ndetse bakica abaturage b’abasivile b’inzirakarengane benshi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru