Guverinoma yashyizeho igiciro ntarengwa cya Gaz cyari kimaze iminsi cyaratumbugiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho igiciro ntarengwa cya Gaz cyari kimaze iminsi cyaratumbagiye aho ubu ikilo kimwe kizajya kigura 1 260 Frw mu Gihugu hose.

Hari hamaze iminsi humvikana abinubira ibiciro bya Gaz byari byaratumbagiye ku gipimo gikabije aho nk’ibilo 12 byaguraga agera ku bihumbi 19 000Frw mu gihe mu minsi yashize byaguraga atarengeje ibihumbi 13 Frw.

Izindi Nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yari iherutse gutangaza ko igiye gusuzuma iby’iki kibazo ikagitangaho umurongo mu gihe cya vuba.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, hatangajwe koi kilo cya Gaz kitagomba kurenza 1 260 Frw ku Kilo kimwe bivuze ko nk’ibilo 12 bizajya bigura ibihumbi 15 500Frw.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, Dr Ernest Nsabimana yatangarije RBA ko ibiciro bya Gaz bizajya bitangazwa buri kwezi.

U Rwanda ruracyafite ikibazo mu kubika Gaz ikomeje kuyobokwa na benshi mu kuyitekesha kuko ububiko buhari kugeza ubu bufite ubushobozi bwo kubika gaz yakoreshwa mu gihe cy’iminsi 5 gusa.

Bamwe mu basobanukiwe iby’ikoreshwa rya Gaz barimo n’abayicuruza, bavuga ko kugira ngo hashakwe umuti urambye kuri iki kibazo cya Gaz, hakenewe ububiko bwa gaz yakoreshwa nibura mu gihe cy’amezi 5.

Gusa RURA iherutse gutangaza ko mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo hari gutunganwa ahazubakwa ibigega byo kubikamo Gaz bizaba bifite ubushobozi bwo kubika Gaz ipima ibilo biri hagati ya Miliyoni 8 na Miliyoni 9.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru