Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Habaye ibisa n’amayobera byatumye hari ubutaka bw’u Rwanda bwimukira muri Congo

radiotv10by radiotv10
02/03/2024
in MU RWANDA
0
Habaye ibisa n’amayobera byatumye hari ubutaka bw’u Rwanda bwimukira muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umusozi wa Rwamikaba uherereye mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi, waridutse wose ufunga umugezi wa Rusizi bituma ahari imyaka y’abaturage hahinduka ikiyaga ndetse n’ubutaka bwari ku ruhande rw’u Rwanda bujya ku gice cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi byabaye mu cyumweru gishize ubwo bamwe mu baturage bari basanzwe bakorera imirimo y’ubuhinzi bari bakiri munsi y’uyu musozi uherereye mu Kagari ka Kabuye, babonye hatangira kumanuka amabuye biza kurangira ubutaka bumanutse bwose butwikira imirima yarimo imyaka.

Nyirahabimana Rachel wari munsi y’uyu musozi, aganira na RADIOTV10, yagize “Nari mpagaze nkajya mbona ibintu biramanuka bigenda, nisanga mbona mpagaze mu mu mazi hagati, nabonaga imikingo iri kuza insanga aho ntarukiye bikanga ngenda nitura hasi abo hakurya muri Congo banyereka aho nyura mbona ndabirokotse.”

Kumanuka k’uyu musozi kwabanje gufunga umugezi wa Rusizi by’igihe kirenga amasaha abiri, bituma amazi areka mu gice cyari gihinzemo imyaka, hiremamo Ikiyaga, ariko amazi aza gushaka inzira bituma ubutaka bwari hakuno ndetse buhinzeho insina bwiyomeka ku bwo ku gice cya Congo.

Ubutaka bumwe bwari mu Rwanda bwimukiye muri Congo

Abari bafite imyaka aha, bavuga ko bibashyize mu gihombo gikomeye ndetse ko bafite impungenge ko bazagira amapfa menshi dore ko n’ubundi batari borohewe n’imibereho.

Rukundo Rodrigue ati “Ahubwo batugiriye neza nk’ababyeyi bacu badufasha bakatugoboka kuko inzara igiye kwiyongera.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Anicet KIBIRIGA mu guhumuriza abari bafite imyaka ikangizwa n’iki kiza, yabwiye RADIOTV10 ko hari ikiri gukorwa.

Ati “Twamaze kuhabarura ku byangiritse, turimo kugerageza gukorana na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi kugira ngo turebe icyakorwa.”

Andi makuru agera kuri RADIOTV10, avuga ko ibi bikimara kuba hari ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo zahise ziza gukambika ku musozi uteganye n’uyu waridutse.

Havutse ikiyaga

 

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − eleven =

Previous Post

Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gutera inda umunyeshuri wo mu mwaka wa mbere

Next Post

Hamenyekanye ibidasanzwe Trump ashobora kuzakorera inzego z’ubutasi bwa America niyongera gutorwa

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye ibidasanzwe Trump ashobora kuzakorera inzego z’ubutasi bwa America niyongera gutorwa

Hamenyekanye ibidasanzwe Trump ashobora kuzakorera inzego z’ubutasi bwa America niyongera gutorwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.