Umusozi wa Rwamikaba uherereye mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi, waridutse wose ufunga umugezi wa Rusizi bituma ahari imyaka y’abaturage hahinduka ikiyaga ndetse n’ubutaka bwari ku ruhande rw’u Rwanda bujya ku gice cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byabaye mu cyumweru gishize ubwo bamwe mu baturage bari basanzwe bakorera imirimo y’ubuhinzi bari bakiri munsi y’uyu musozi uherereye mu Kagari ka Kabuye, babonye hatangira kumanuka amabuye biza kurangira ubutaka bumanutse bwose butwikira imirima yarimo imyaka.
Nyirahabimana Rachel wari munsi y’uyu musozi, aganira na RADIOTV10, yagize “Nari mpagaze nkajya mbona ibintu biramanuka bigenda, nisanga mbona mpagaze mu mu mazi hagati, nabonaga imikingo iri kuza insanga aho ntarukiye bikanga ngenda nitura hasi abo hakurya muri Congo banyereka aho nyura mbona ndabirokotse.”
Kumanuka k’uyu musozi kwabanje gufunga umugezi wa Rusizi by’igihe kirenga amasaha abiri, bituma amazi areka mu gice cyari gihinzemo imyaka, hiremamo Ikiyaga, ariko amazi aza gushaka inzira bituma ubutaka bwari hakuno ndetse buhinzeho insina bwiyomeka ku bwo ku gice cya Congo.
Abari bafite imyaka aha, bavuga ko bibashyize mu gihombo gikomeye ndetse ko bafite impungenge ko bazagira amapfa menshi dore ko n’ubundi batari borohewe n’imibereho.
Rukundo Rodrigue ati “Ahubwo batugiriye neza nk’ababyeyi bacu badufasha bakatugoboka kuko inzara igiye kwiyongera.”
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Dr Anicet KIBIRIGA mu guhumuriza abari bafite imyaka ikangizwa n’iki kiza, yabwiye RADIOTV10 ko hari ikiri gukorwa.
Ati “Twamaze kuhabarura ku byangiritse, turimo kugerageza gukorana na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi kugira ngo turebe icyakorwa.”
Andi makuru agera kuri RADIOTV10, avuga ko ibi bikimara kuba hari ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo zahise ziza gukambika ku musozi uteganye n’uyu waridutse.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10