Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku isaha ya saa sita n’igice hari Umuturage w’i Rubavu wakomerekejwe n’isasu ryaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryarashwe n’imitwe iri gufasha igisirikare cya Leta ya Congo.
Byatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023, rivuga ko iki gikorwa cyabaye ahagana saa sita n’igice z’amanywa (12:30’).
U Rwanda ruvuga ko iri sasu ryarashwe n’imitwe yishyize hamwe yiyemeje gufasha igisirikare cya Congo mu mirwano iri kubera mu burasirazuba bw’iki Gihugu, yaberaga hafi y’umupaka uhuza Ibihugu byombi, rikambukiranya rikagera mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Uwakomeretse ari guhabwa ubuvuzi ku Kigo Nderabuzima cya Cyanzarwe i Rubavu.”
Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko “Ihangayikishijwe bikomeye n’inkunga ndetse n’imikoranire ya Guverinoma ya DRC na FDLR, indi mitwe yitwaje intwaro ndetse n’abacancuro b’abanyamahanga, bikomeje kubyara ibikorwa by’ubushotoranyi ku mupaka w’u Rwanda, kandi bikaba bihabanye n’imyanzuro y’i Luanda n’i Nairobi.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko u Rwanda ruzakomeza gukaza ubwirinzi bwo kuburizamo imigambi y’ubushotoranyi, bwaba ubwo mu kirere ndetse n’ubwo ku mipaka yo ku butaka ndetse n’ibindi bikorwa byose byahungabanya umutekano byakorwa n’umutwe witwaje intwaro uwo ari wo wose, mu rwego rwo kurinda umutekano n’ituze by’Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose.
Mu bihe bitandukanye, kuva haduka imirwano ihanganishije FARDC n’umutwe wa M23 , hari ibikorwa by’ubushotoranyi byagiye bituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikagira ingaruka ku Baturarwanda, birimo ibisasu byarashwe na FARDC ifatanyije na FDLR muri Gicurasi 2022 mu Mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze, bigakomeretsa bamwe mu Banyarwanda ndetse bikangiza ibikorwa by’abaturage.
Hari kandi abasirikare ba FARDC bagiye binjira mu Rwanda barasa ku mupaka, na bo inzego z’umutekano z’u Rwanda zikarasa bakahasiga ubuzima, ndetse n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 zagiye zivogera ikirere cy’u Rwanda zirimo iyaje muri Mutarama uyu mwaka wa 2023, ikaraswaho n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, igasubira muri Congo igurumana.
RADIOTV10