Saturday, July 25, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Nyuma yo gukozanyaho gukarishye M23 yongeye kwisubiza ikuzo imbere ya FARDC

Nyuma yo gukozanyaho gukarishye M23 yongeye kwisubiza ikuzo imbere ya FARDC

Umutwe wa M23 wongeye kwisubiza umujyi wa Kitshanga, nyuma y’imirwano karahabutaka hagati y’imitwe ishyigikiye ingabo za Leta, n’uyu mutwe.

Abatuye muri Kitshanga babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP dukesha iyi nkuru ko kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, abarwanyi b’umutwe wa M23 bafashe aka gace ka Kitshanga.

Radio yo muri ako gace, yatangaje ko abantu benshi bajyanywe mu bitaro bafite ibikomere byatewe n’amasasu.

Kugeza uyu munsi, M23 iri mu mirwano ikomeye n’imitwe yitwaje intwaro ikorana na Leta ya Congo, nyuma y’uko igisirikare cya Congo (FARDC) cyongeye gushoza intambara kuri M23 mu byumweru bitatu bishize, M23 ikegura intwaro ikirwanaho nk’uko ibivuga.

Icyakora FARDC ntiyemera ko yashotoye M23, kabone nubwo uyu mutwe wo uvuga ko watangijweho intambara na Leta ya Congo, mu gihe wo wari witeze ko harimo hashyirwa mu bikorwa ibyemezo bitandukanye byafatiwe mu nama z’i Louanda n’i Nairobi.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp