Uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame rwari kubera i Gahanda mu Karere ka Kicukiro, rwimuriwe muri BK Arena ku mpamvu z’ikirere, rushyirwa ku Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025.
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rwari rwatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025 nyuma yuko bitangajwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwararikiraga abatuye uyu Mujyi kuzajya kwakirana urugwiro Umukuru w’Igihugu cyabo nk’uko bisanzwe.
Ubutumwa bwari bwabanje gutangwa n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiraga buti “Nk’uko yadusezeranyije kuzagaruka vuba, Perezida wacu azadusura ku wa 15 Werurwe 2025 kuri site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro. Tuzazinduke, tumwakirane urugwiro, dukomeze kwiyubakira Kigali yacu n’u Rwanda twifuza.”
Mu butumwa bwongeye gutangwa n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu ijoro ryacyeye, bwatangaje ko habaye impinduka muri uru ruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu rwimuriwe aho rwagombaga kuzabera ndetse n’itariki.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagize buti “Uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu rwagombaga kubera i Gahanga mu Karere ka Kicukiro rwimuriwe kuri BK Arena kubera ikibazo cy’ikirere.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukomeza bugira buti “Abazaduhagararira bazahura n’Umukuru w’Igihugu muri BK Arena nk’uko byavuzwe haruguru ku Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025.”
Izi mpinduka zishingiye ku mpamvu z’ikirere, zitangajwe nyuma yuko Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi inasabye Abaturwanda kwitwararika muri iki gihe cy’imvura nyinshi ivanzemo n’umuyaga n’inkuba.
Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Habinshuti Philbert yatangaje ko abantu basabwa kuba bari mu nzu muri ibi bihe by’imvura, kuko ari bwo buryo bugabanya ibyago byo kugirwaho ingaruka n’ibi biza byumwihariko ibyo gukubitwa n’inkuba binaza ku mwanya wa mbere mu guhitana umubare munini w’abicwa n’ibiza mu Rwanda, aho yavuze ko 90% by’abakubitwa n’inkuba zibakubitira hanze.
RADIOTV10