Papa Francis yizihije isabukuru y’imyaka 12 amaze atorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, arwariye mu Bitaro, aho abamukurikirana batangaje ko ari koroherwa.
Ni isabukuru yizihije kuri uyu wa 13 Werurwe, ariko ikaba yamusanze mu bihe bikomeye aho amaze hafi ukwezi kose arwariye i Roma.
Karidinali Michael Czerny, Umuyobozi Mukuru wa Vatikani uzwiho kuba hafi ya Papa, yavuze ko iyi sabukuru ya papa ari impamvu ikomeye cyane yo gushima Imana no gukomeza gusabira Papa gukira vuba.
Nk’uko biheruka gutangazwa n’Ibiro bya Papa-Vatikani ku buzima bwa Papa wagiye mu bitaro byitwa Gemelli biherereye i Roma ku ya 14 Gashyantare 2025, akaba arwariye mu cyumba cyiri mu igorofa ya 10.
Abamuri hafi batangaje ko Papa Francis ari koroherwa kandi atarembye cyane nk’uko mbere byari bimeze mu minsi ishize ubwo yajyanwaga mu Bitaro.
Papa Francis w’imyaka 88, yabaye umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ku ya 13 Werurwe 2013, ubu akaba yujuje imyaka 12 akuriye Kiliziya.
Mu myaka irenga 12 amaze muri izi nshingano, yabashije kongera kuvugurura ibiro bya Vatikani, yandika inyandiko enye zikomeye z’inyigisho zitandukanye, akora ingendo 47 zo mu mahanga mu Bihugu birenga 65, mu gihe cye kandi hemewe Abatagatifu barenga 900.
Felix NSENGA
RADIOTV10