Saturday, July 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Habaye impinduka mu buyobozi bukuru zasize Minisitiri w’Urubyiruko asimbujwe

radiotv10by radiotv10
25/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Habaye impinduka mu buyobozi bukuru zasize Minisitiri w’Urubyiruko asimbujwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; yashyize mu myanya abayobozi, barimo Dr Abdallah Utumatwishima wagize Minisitiri w’Urubyiruko, asimbura Rosemary Mbabazi wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, naho Vincent Karega wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC agirwa Ambasaderi mu Bubiligi.

Bikubiye mu itangazo ryaturuse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryo ryambukiranya kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023.

Ni impinduka zimvikana ko iyari Minisiteri y’Urubyiriko n’Umuco, yabaye iy’Urubyiruko, yahise inahabwa Umunyamabanga Uhoraho, Parfait Busabizwa wigeze kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije, ubu akaba yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo.

Perezida Paul Kagame kandi yashyizeho ba Ambasaderi bashya barimo Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco wahawe guhagararira u Rwanda muri Ghana.

Vincent Karega wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba yari yirukanywe n’iki Gihugu nyuma yuko umubano wacyo n’u Rwanda ujemo igitotsi, ubu yagizwe Ambasaderi mu Bubiligi.

Maj Gen Charles Karamba wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, yahawe guhagararira u Rwanda muri Angola, ahita asimburwa na Fatu Harerimana.

Sheikh Abdul Karim Harerimana wari umwe mu bagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, we yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia.

Martin Ngoga wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, yagizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya.

UKO ABAYOBOZI BASHYIZWE MU MYANYA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

Andi makuru arambuye ku mbabazi zahawe Rusesabagina na Sankara

Next Post

Hamenyekanye aho Rusesabagina yahise yerecyeza akiva muri Gereza

Related Posts

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

by radiotv10
18/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha...

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye aho Rusesabagina yahise yerecyeza akiva muri Gereza

Hamenyekanye aho Rusesabagina yahise yerecyeza akiva muri Gereza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.