Andi makuru arambuye ku mbabazi zahawe Rusesabagina na Sankara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko hatangajwe ko Rusesabagina Paul na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara barekurwa ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, hamenyekanye andi makuru arambuye kuri izi mbabazi zatanzwe n’Umukuru w’u Rwanda.

Irekurwa rya Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte wiyise Sankara, ryamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, ko bafungurwa none, ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Izindi Nkuru

Amakuru arambuye ku bw’izi mbabazi yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, aho aba bombi bahawe imbabazi hamwe n’abandi bantu 18 baregwaga hamwe mu itsinda ry’urubanza rwari rwarahawe izina rya MRCD-FLN.

Bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera, ryasohotse kuri uyu wa Gatanu, rigaragaza iby’izi mbabazi zahawe Rusesabagina Paul ndetse na Nsabimana Callixte, rigaragaza ko n’abandi bantu 18 bari abanyamuryango ba MRCD-FLN bahawe izi mbabazi.

Iri tangazo rya Minisiteri y’Ubutabera kandi ririmo n’amabaruwa asaba imbabazi arimo iyanditswe na Nsabimana Callixte yandikishije intoki asaba imbabazi Perezida Paul Kagame.

Naho Paul Rusesabagina we yasabye imbabazi bisabwe n’Abanyamategeko bamwunganiraga ari bo Me Gatera Gashabana na Me Jean Felix Rudakemwa, banditse mu izina ry’umukiliya wabo.

Iri tangazo rinavuga kandi ko hari abandi bagororwa 358 bari barahamijwe ibyaha bitandukanye, na bo bahawe imbabazi, bagomba gufungurwa.

 

Muri MRCD-FLN ko bari 21 kuki harekurwa 20?

Uru rubanza rwaregwamo abantu 21 baregwaga ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’umutwe wa MRCD-FLN by’ibitero byahitanye ubuzima bwa bamwe mu Banyarwanda.

Muri aba bantu bari barimo kandi Angeline Mukandutiye wari wabanje gukatirwa gufungwa imyaka itanu mu rubanza rwaciwe n’Urugereko Rwihariye ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ariko mu bujurire akaza gukatirwa gufungwa imyaka 20 n’Urukiko rw’Ubujurire nyuma yuko rusanze uyu mugore umwe waregwaga muri uru rubanza yari yarahamijwe n’ibyaha bya Jenoside.

Urukiko rw’Ubujurire rwagendeye ku gihano cyo gufungwa burundu cyari cyahawe uyu Angelina cyari cyafashwe n’Inkiko Gacaca muri 2008, rwavuze ko uyu mugore yorohereje ubutabera kuko yari yaburanye yemera ibyaha ndetse akanisabira imbabazi.

Mu bahawe izi mbabazi za Perezida Paul Kagame, birashoboka ko uyu mugore atarimo kuko yari afite umwihariko wo kuba yari yarahamijwe ibyaha yihariyeho bya Jenoside yakoze mu 1994.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru