Friday, July 31, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Igihugu cy’u Rwanda n’icya Mali byaganiriye ku bufatanye mu bya gisirikare

Igihugu cy’u Rwanda n’icya Mali byaganiriye ku bufatanye mu bya gisirikare

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda yakiriye Ambasaderi wa Mali mu Rwanda, Brig Gen Boubacar Diallo, bagirana ibiganiro byibanze ku ngingo zirimo kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya Gisirikare hagati y’u Rwanda na Mali.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2026, aho Brig Gen Boubacar Diallo yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Minisiteri y’Ingabo, ivuga ko, ubwo Minisitiri Marizamunda yakiraga Brig Gen Boubacar Diallo, bagiranye “Ibiganiro byibanze ku ngingo zifitiye inyungu ibihugu byombi no kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare busanzwe hagati y’u Rwanda na Mali.”

Ibihugu byombi kandi byongeye gushimangira ubushake bwabyo bwo kurushaho guteza imbere umubano mwiza w’Ibihugu byombi, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Igihugu cy’u Rwanda n’icya Mali bisanganywe indi mikoranire mu nzego zinyuranye ashingiye ku masezerano byagiye bigirana mu bihe binyuranye, arimo agera kuri 19 yasinywe mu mwaka wa 2024.

Ayo masezerano yasinywe nyuma y’inama y’iminsi itatu yabaye muri Gicurasi uwo mwaka wa 2024, yari yahurije hamwe itsinda ry’Abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Mali.

Muri ayo masezerano yasinywe, arimo ayo mu rwego rw’Ubuzima, Umutekano, Ubuhinzi, Ikoranabuhanga, Umuco no guteza imbere ishoramari.

Minisitiri Marizamunda na Brig Gen Boubacar Diallo baganiriye ku bufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Mali

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + five =