Hafashwe icyemezo ku barimo umupolisi wo hejuru bafatanywe amatoni y’ikiyobyabwenge gikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko rwo muri Côte d’Ivoire rwakatiye abantu 13 igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo gufatanwa toni zirenga 2 z’ikiyobyabwenge cya Cocaine, bakanahamywa icyaha cyo gucuruza ibiyobyawenge.

Uretse iki gihano cyo gufungwa imyaka 10, aba bantu banategetswe  buri umwe kuzishyura ihazabu ya miliyoni 100 z’Amadolari ya America.

Izindi Nkuru

The Guardian itangaza ko aba bantu uko ari 13 bahamijwe ibyaha byo gucuruza no gukwirakwiza mu bantu ikiyobyabwenge cya Cocaine, barimo umupolisi wo ku rwego rwo hejuru ndetse n’undi ufite ubwenegihugu bwa Espagne.

Umushinjacyaha yari yagaragarije Urukiko ko aba bantu basanzwe bacuruza ibiyobyabwenge ku rwego mpuzamahanga kuko batacururuziga muri Cote d’Ivoire gusa, ahubwo ko iperereza ryagaragaje ko bakorana n’abarucuruza muri America y’Amajyepfo, u Burayi ndetse n’ahandi.

Iki biyobyabwenge bya Cocaine bafatanywe, bari bafite umugambi wo kubigemura mu Burayi, mu Buhinde ndetse no muri Australia.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru