Saturday, July 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Polisi y’u Rwanda igiye kunguka Abapolisi bazobereye gucunga umutekano wo mu mazi

radiotv10by radiotv10
08/05/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Polisi y’u Rwanda igiye kunguka Abapolisi bazobereye gucunga umutekano wo mu mazi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Karere ka Rubavu hatangijwe amahugurwa y’abapolisi 14 ajyanye no gucunga umutekano wo mu mazi, azamara ibyumweru bibiri, yitezweho kugira uruhare mu bumenyi bwo gucunga umutekano wo mu mazi.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe ubushakashatsi n’amahugurwa (UNITAR), na Polisi y’u Rwanda, yatangijwe ku ya 06 Gicurasi 2024.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda, CP Rafiki Mujiji, watangije ku mugaragaro aya mahugurwa yavuze ko uru rwego rushinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, rushyira imbere amahugurwa, kuko afasha Abapolisi kunoza neza inshingano zabo.

Yagize ati “Aya mahugurwa ajyanye n’ibikorwa byihariye byo gucunga umutekano wo mu mazi, agamije kongerera abapolisi bayobora ibyo bikorwa ubumenyi n’ubushobozi bizabafasha kuba abayobozi beza no kuzuza neza inshingano zo kubungabunga umutekano wo mu mazi.”

CP Mujiji yashimiye ubufatanye busanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cya UNITAR n’uburyo gifasha mu mahugurwa aganisha ku gukora kinyamwuga.

Aya mahugurwa azamara ibyumweru bibiri, akubiye mu byiciro bitanu by’amahugurwa nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit), ACP Elias Mwesigye.

ACP Elias Mwesigye yavuze ko aya mahugurwa ategurwa hagamijwe kubaka no guteza imbere imiyoborere y’ibikorwa byo kubungabunga umutekano wo mu mazi.

Abapolisi 14 batangiye amahugurwa yo gucunga umutekano wo mu mazi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 8 =

Previous Post

Kenya: Hagaragaye ibimenyetso ko imyuzure ishobora gukurikirwa n’ibyorezo

Next Post

Hafashwe icyemezo ku barimo umupolisi wo hejuru bafatanywe amatoni y’ikiyobyabwenge gikomeye

Related Posts

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

by radiotv10
18/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha...

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hafashwe icyemezo ku barimo umupolisi wo hejuru bafatanywe amatoni y’ikiyobyabwenge gikomeye

Hafashwe icyemezo ku barimo umupolisi wo hejuru bafatanywe amatoni y’ikiyobyabwenge gikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.