Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

radiotv10by radiotv10
24/01/2026
in MU RWANDA
0
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho
Share on FacebookShare on Twitter

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri 14,1%, mu gihe mu gihembwe nk’icyo muri 2024 bwari kuri 18,0%.

Ni imibare mishya igaragaza uko igipimo cy’imirimo mu Rwanda gihagaze muri raporo izwi nka Labour Force Survey, aho mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2024 ubushomeri mu rubyiruko bwari kuri 18,0%.

Iyi raporo nshya, igaragaza mu gihembwe cya kane cya 2025 abashomeri muri rusange mu Gihugu hose, bari 649 799 bangana na 11,7% aho na ho habaye igabanuka rya 3% kuko mu gihembwe nk’icyo cy’umwaka wa 2024 bari kuri 14,7%.

Abagore ni bo bari bushomeri cyane ugereranyije n’abagabo, kuko bari ku kigero cya 13%, mu gihe abagabo ari 10,5%, naho urubyiruko rukaba rubarirwa kuri 14,1%.

Iyi raporo kandi igaragaza uko ubushomeri buhagaze mu bice by’imijyi n’icyaro, aho mu mijyi buri kuri gipimo cya 11%; mu gihe mu bice by’icyaro buri ku kigero cya 12%.

Muri miliyoni 8,6 z’Abanyarwanda bari bagejeje igihe cyo gukora (abarengeje imyaka 16 y’amavuko) mu gihembwe cya mbere cya 2025, abarenga miliyoni 4 ni bo bari bafite akazi ni ukuvuga ko bangana na 56,7%.

Muri aba bari bafite akazi, ab’igitsinagabo bari 63,7%; ab’igitsinagore bakaba 50,4% mu gihe urubyiruko bari 52,2%. Naho abakuze bangana na 60,0%. Abo mu mijyi ni 64%, mu gihe abo mu cyaro ari 53,4%.

Ubushomeri mu Rwanda byumwihariko mu rubyiruko, ni ingingo imaze iminsi igarukwaho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma yuko umwe muri rwo aherutse gushyiraho amashusho avuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye kugira icyo ikora kugirango itabare abasore n’inkumi ngo kuko bugarije n’ubukene.

Ni ubutumwa butavuzweho rumwe, aho bamwe bavuga ko uyu mwana w’umukobwa yarengereye kuko urubyiruko rw’u Rwanda ruhagaze neza mu mibereho rubikesha gahunda zashyizweho n’ubuyobozi, mu gihe hari n’abamushyigikiye bavuze ko ubukene mu rubyiruko rw’u Rwanda bunuma.

Gusa Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zinyuranye zigamije gufasha urubyiruko kwikura mu bukene no kwihangira imirimo, nk’Ibigega na gahunda bitera inkunga imishinga y’iterambere byumwihariko y’urubyiruko rwifuza inguzanyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + six =

Previous Post

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Next Post

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

by radiotv10
09/04/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of...

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baturanye n’ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri (GS) Sovu, bavuga ko babangamiwe n’umwanda...

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

by radiotv10
09/04/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Chad zashyize umukono ku masezerano ashyiraho Komisiyo Ihuriweho ishinzwe imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, yitezweho gutuma haterwa...

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

by radiotv10
09/04/2026
0

Tariki ya 9 Mata 1994, nibwo icyo Abafaransa bise «Operation Turquoise» yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo...

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

IZIHERUKA

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe
IBYAMAMARE

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

by radiotv10
09/04/2026
0

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

09/04/2026
U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri 'President Cup'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.