Monday, June 16, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe impamvu ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byamanutse ariko iby’ibiribwa bikaba bigihanitse

radiotv10by radiotv10
12/05/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hagaragajwe impamvu ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byamanutse ariko iby’ibiribwa bikaba bigihanitse
Share on FacebookShare on Twitter

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko impamvu ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byagabanutse ariko iby’ibiribwa bikaba bikiri hejuru, biterwa n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda ukiri mucye.

Byatangajwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi ubwo yagaragazaga ishusho y’ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe gishize.

Banki nkuru y’Igihugu igaragaza ko mu mezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2023 umuvuduko w’itumbagira ry’ibiciro ku isoko wagabanutse, ari na byo byatumye iyi Banki igumisha inyungu ku rugero rwa 7%. Ariko ngo mu mezi ane ari imbere bazagaragaza uruhare ibiza bishobora kugira ku itumbagira ry’ibiciro ku isoko rishobora guterwa n’umusaruro mucye w’ubuhinzi.

Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isok0 wageze kuri 17.8% mu kwezi kwa 4/2023 uvuye kuri 21.7% byariho mu kwezi wa 12/2022.

Umuvuduko w’ibicuruzwa na serivisi hatarimo ibyangirika vuba, wagabanutse ku rugero rwa 11.4% uvuye kuri 15.4%. ibyo bivuze ko harimo ikinyuranyo cya 4%.

Naho ibiciro by’ibiribwa byavuye kuri 50.1% bigera kuri 48.5%. iyi mibare igaragaza ko hagati y’ukwezi kwa 12/2022 n’ukwa 4/2023 byagabanutseho 1.6% ariko ibiciro by’ibikomoka ku ngufu byavuye kuri 19.4% bigera kuri 4.4%. Bigashimangira ko hagati y’ibyo bihe byombi byagabanutse ku rugero rwa 15.5%.

John Rwangomba, agaragaza impamvu hakirimo ikinyuranyo, yagize ati “Nubwo ibikomoka kuri peteroli byagabanutse bikaba bigeze kuri 4%, ibiribwa biracyari muri 50% hafi mirongongo ine na kangahe ku ijana [48.5%]. Ibyo biraterwa n’umusaruro wacu. Ntabwo biterwa na Ukraine.”

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko hakiri icyizere ko mu gice cya kabiri cy’umwaka wa 2023 ibiciro bizagabanuka kugeza ku rugero rwa 8% mu mpera z’uyu mwaka. Nanone ariko bagaragaza ko umusaruro w’ubuhinzi uhagaze nabi; ikinyuranyo cy’ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga kigeze kuri 35.2% bitewe n’uko ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byazamutse ku rugero rwa 27.6% na ho ibyoherezwa bigera kuri 17.4%. Ibyo byatumye ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro ku rugero rwa 4.6% bagereranije n’idorali rya amerika.

Gusa ngo hari icyizere nkuko bitangazwa na John Rwangombwa, ati “Dukurikije imvura uko yagenze mu kwezi kwa gatatu muri saison B; twizeye ko umusaruro wa saison B uzagenda neza. Ubwo ni uguhera mu kwezi kwa gatanu gushyira mu kwa gatandatu.”

Yanagarutse ku biza bidasanzwe biherutse kwibasira ibice bimwe by’u Rwanda. Ati “ni ukureba ngo ibi biza birahindura iki kuri wa musaruro mwiza twateganyaga w’ubuhinzi. [….] ejo batubwiraga ko imibare ya mbere igaragaza ko hashobora kuba hangiritse hegitari ibihumbi bibiri. Ibyo rero bishobora kugira icyo bigabanya ku byo duteganya, ariko ntabwo turamenya uko bingana. Imibare twari dufite ubushize turarushaho kuyihamya.”

Nubwo hari ibyo bibazo, Banki Nkuru y’u Rwanda ishimangira ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza guhagarara bwuma, aho mu gihembwe cya mbere cya 2023 bwazamutse ku kigero cya 14.4%, ndetse hatagize igihinduka uyu mwaka uzasiga bugeze ku rugero rwa 6.2% buvuye ku gipimo cya 8.2% bwagezeho muri 2022.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + twelve =

Previous Post

Undi muntu wagwiriwe n’ikirombe mu Rwanda we ibyamubayeho ni nk’igitangaza

Next Post

Mu Gihugu cyo mu karere u Rwanda ruherereyemo haravugwa indwara y’amayobera yateye ikikango

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

by radiotv10
16/06/2025
0

Umuturage ukekwaho ubujura warasiwe na Polisi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro nyuma yo gushaka gutema umupolisi, yasanganywe...

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

by radiotv10
16/06/2025
0

Pasiteri Nshimyumurwa Athanase warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, yavuze ko mu gihe cya...

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro akurikiranyweho kwica ateraguye ibyuma umugore bari bamaranye amezi abiri babana,...

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

by radiotv10
13/06/2025
0

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, yahamijwe ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku byo yatangazaga ku byamamare birimo gutangaza amakuru y’ibihuha,...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

IZIHERUKA

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa
MU RWANDA

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

by radiotv10
16/06/2025
0

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

16/06/2025
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

14/06/2025
Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

14/06/2025
Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

14/06/2025
Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

14/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu Gihugu cyo mu karere u Rwanda ruherereyemo haravugwa indwara y’amayobera yateye ikikango

Mu Gihugu cyo mu karere u Rwanda ruherereyemo haravugwa indwara y’amayobera yateye ikikango

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.