Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Undi muntu wagwiriwe n’ikirombe mu Rwanda we ibyamubayeho ni nk’igitangaza

radiotv10by radiotv10
11/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Undi muntu wagwiriwe n’ikirombe mu Rwanda we ibyamubayeho ni nk’igitangaza
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Karere ka Gakenke, haravugwa umuntu wari wagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro gifite metero zirenga 50 wamazemo umunsi, akaza gukurwamo agihumeka umwuka w’abazima.

Ni nk’igitangaza cyabaye kuri uyu musore w’imyaka 23 wagwiriwe n’ikirombe mu gitonco cya kare ku wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, akaba yakuwemo kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi.

Uyu musore usanzwe akomoka mu Mudugudu wa Ntakabavu mu Kagari ka Mucaca mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, yari yagwiriwe n’iki kirombe cyo mu Murenge wa Ruli muri aka Karere ka Gakenke.

Ubwo yagwirwaga n’iki kirombe kuri uyu wa Gatatu, hatangiye gukorwa ibikorwa byo kumushakisha, akaba yakuwemo uyu munsi ku wa Kane nyuma y’umunsi umwe akiri muzima.

Bivugwa ko ikirombe yari arimo cyaguye yamaze kugera hasi, akabura uburyo avamo, ari na byo byatumye avamo ari muzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney yavuze ko uyu musore yari yinjiranye muri iki kirombe n’undi muntu umwe, ariko kikaza kugwa ari umwe wamaze kwinjiramo mu gihe undi yahise asubira inyuma.

Ibikorwa byo gukura uyu musore muri iki kirombe, byakurikiranywe na benshi, barimo na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugendo.

Ibi bibaye nyuma y’ibyumweri bitatu, hari ikindi kirombe cyo mu Rwanda, mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kinazi, kigwiriye abantu batandatu ariko bose ntibabashije kuboneka, kugeza ubu.

Ibi byatumye Leta y’u Rwanda ifata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byo gushakisha abantu, byari bimaze hafi ibyumweru bitatu biri gukorwa ariko kugera mu nda y’iki kirombe byarananiranye kubera uburebure bwacyo.

Yakuwemo ari muzima
Abamukuyemo bakoze akazi katoroshye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + thirteen =

Previous Post

Trump yavuze icyumvikana nk’igitangaza kidasanzwe azakora naramuka yongeye gutorwa

Next Post

Hagaragajwe impamvu ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byamanutse ariko iby’ibiribwa bikaba bigihanitse

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe impamvu ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byamanutse ariko iby’ibiribwa bikaba bigihanitse

Hagaragajwe impamvu ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byamanutse ariko iby’ibiribwa bikaba bigihanitse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.