Trump yavuze icyumvikana nk’igitangaza kidasanzwe azakora naramuka yongeye gutorwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, wiyemeje kongera guhatana na Joe Biden mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko naramuka atowe azahita akemura ikibazo cy’intamba y’u Burusiya na Ukraine, mu masaha 24.

Mu kiganiro yagiranye na CNN kuri uyu wa Gatatu, Trump yavuze ko azagera kuri iyi ntego, akoresheje kumvikanisha u Burusiya na Ukraine, kandi agafasha abakuru b’Ibi Bihugu, Vladimirovich Putin na Volodymyr Zelensky, gushyikirana.

Izindi Nkuru

Yagize ati Nzahura na Putin. Nzahura na Zelensky. Bombi bafite inenge ariko bakanagira nibyiza. Rero mu masaha 24, iriya ntambara izaba yakemutse. Rwose bizaba byarangiye.

Iyi ntambara imaze umwaka n’igice, yashojwe n’u Burusiya tariki 24 Gashyantare 2022, aho u Burusiya bwinjiye muri Ukraine, kugeza ubu rukaba rucyambikanye.

Trump yavuze ko Putin yakoze ikosa ryo gutera Ukraine. Kandi ikosa rye riracyakomeje. Ntabwo ibi byari kuba byarabaye iyo nza kuba ndi Perezida.

Yakomeje avuga ko ari we mucunguzi w’abantu bakomeje kuburira ubuzima muri iriya ntambara. Ati Ndifuza ko nta muntu wongera gupfa nubwo hari abari gupfa, yaba Abarusiya nAbanya-Ukraine. Rero ndashaka kubihagarika. Kandi ngomba kuzabikora, nkazanabigeraho mu masaha 24.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Dusingiziman Theodore says:

    Nari ngize ngo ni ikindi kidasanzwe naho ni ibi ! Iri ni iturufu ryo kugira ngo arebe ko yakongera kwigarurira imitima y’abanyamerika n’abandi naho ibyo avuga byo si we wa mbere ubivuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru