Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe ingingo nyamukuru iri gukorwa mu kugarurira agaciro ifaranga ry’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
21/08/2023
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hagaragajwe ingingo nyamukuru iri gukorwa mu kugarurira agaciro ifaranga ry’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko mu rwego rwo guhangana no guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda imbere y’amadevize, yongereye ingano y’amafaranga yashyiraga mu ivunjisha, iyakuba kabiri.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko kugeza mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023, ifaranga ry’u Rwanda ryari rimaze gutaga agaciro ku rugero rwa 8.76%, mu gihe mu gihembwe cya mbere iri faranga ryari ryataye agaciro ku rugero rwa 3.07%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko hari icyo iyi Banki iri gukora mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.

Yagize ati “Byabaye ngombwa ko mu kwezi kwa karindwi twongera amadovize dutanga mu mabanki. Ubundi twajyaga dutanga miliyoni eshanu z’amadorali buri cyumweru, ariko ubu twarayazamuye tuyashyira kuri miliyoni icumi. Ndetse ubundi twabikoraga rimwe mu cyumweru, ubu tubikora kabiri mu cyumweru. Iyo urebye gutakaza agaciro mu kwezi kwa karindwi byaragabanutse ugendeye uko byari bimeze mu mezi atandatu abanza.”

BNR igaragaza ko ibi biterwa n’ikibazo kiri mu bucuruzi u Rwanda rugirana n’amahanga. Muri 2021 ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byari bifite agaciro ka miliyari 2.USD, naho mu mwaka wakurikiyeho bigera kuri miliyari 2.9USD.

Naho ibyo batumije hanze muri 2021, byari bifite agaciro ka miliyari 3.9USD, bigera kuri miliyari 5USD muri 2022. Ukoze imibare yoroshye usanga muri iyo myaka yombi agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga kiyongereyeho miliyoni 800 USD, ariko agacirko k’ibyo u Rwanda rwatumije kiyongereyeho miliyari 1.1USD.

John Rwangombwa yagaragaje ko hari umuti urambye watuma ifaranga ry’u Rwanda rikomeza kugira agaciro imbere y’amadovize, by’umwihariko hakongerwa umusaruro w’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Ati “Nubwo Made In Rwanda igenda yongera ubushobozi bw’ibikorerwa hano, ariko umuvuguko w’ibikenerwa uracyari hejuru y’ubushobozi bwo kuba byahita bihinduka bigakorerwa hano. Ni yo mpamvu nyamukuru ituma habaho uguta agaciro. nk’ibi by’ibiribwa twavugaga by’ibiribwa. Iyo ibiribwa byabaye bicye ku isoko, ibiciro birazamuka cyane, ababikeneye baba benshi kurusha ibishobora kuboneka. N’amadovize rero akeneyerwa uyu munsi ni menshi kuruta ayaboneka, bigatuma igiciro cyayo kigenda kizamuka.”

Imibare kuri iyi ngingo igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byiyongereye ku rugero rwa 5.3% bivuye ku izamuka rya 17.4% mu gihembwe cya mbere.

Ibyo u Rwanda rwatumije byageze ku izamuka rya 9.9% ryiyongera kuri 27.6% ryabayeho mu gihembwe cya mbere. Ibi byatumye ikinyuranyo mu bucuruzi kigera kuri 12.7%. Ibyo byiyongra ku izamuka rya 35% byariho mu gihembwe cya mbere.

John Rwangombwa avuga ko igisubizo kirambye bagitegereje ku mafaranga ava muri serivisi u Rwanda rugurisha abanyamahanga.

Ati “Ku buryo burambye ni ukongera amadovize aza mu Gihugu cyacu. Izi gahunda zo kongera ubukerarugendo bushingiye ku nama, ni ko tugenda twongera amadovize tubona. Kongera ibyo twohereza mu mahanga ni ku buryo burambye.”

Urwego rwitezweho kugira uruhare mu kunagura agaciro k’ifaranga ku isoko; bavuga ko rutanga icyizere.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) Clare Akamazi; ubwo yari mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ubukungu bw’Umugabane wa Afurika, yagaragaje ko nk’urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama, rukomeje gutera imbere.

Yagize ati “Mu myaka icumi ishize byari bigoye ko u Rwanda rwakwakira inama, ariko u Rwanda rwafashe umwanzuro wo gushora imari mu by’indege, ndetse n’ibindi byorohereza inama nka Convention Center, ku bw’ibyo kugeza ubu 15% by’amafaranga dukura mu bukerarugendo; urwego ruri muzitera imbere kurusha izindi mu gihugu; ava muri uru rwego rwo kwakira inama.”

RDB igaragaza ko u Rwanda rwinjije miliyoni 247$ [arenga miliyari 290 Frw mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023 aturutse mu bukerarugendo.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 12 =

Previous Post

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zateye ibiti zinavura abaturage

Next Post

Aryoha asubiwemo: Umunsi wa mbere wa Shampiyona kuri Rayon mu mboni z’umusesezenguzi Kazungu

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubusesenguzi bwa Kazungu nyuma y'isezererwa rya Rayon na APR mu mikino ya Afurika

Aryoha asubiwemo: Umunsi wa mbere wa Shampiyona kuri Rayon mu mboni z’umusesezenguzi Kazungu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.