Aryoha asubiwemo: Umunsi wa mbere wa Shampiyona kuri Rayon mu mboni z’umusesezenguzi Kazungu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rayon Sports yatsinze Gasogi United, 2-1 ku munsi wa mbere wa shampiyona y’umupira w’amaguru 2023-2024, mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kamena 2023, kuri Kigali Pelé Stadium. Umusesenguzi akaba n’Umunyamakuru Kazungu Clever aragaragaza icyo yabonye kuri uyu munsi wa mbere

Ni umukino w’amateka ku mupira w’amaguru mu Rwanda, dore ko wari uwa mbere watangizaga shampiyona yigenga ‘Rwanda premier League 2023-2024’.

Izindi Nkuru

Aya makipe yombi yari ahuriye ku kuba yariyubatse cyane, kuko ikipe ya Gasogi United yaguze abakinnyi 11 mu gihe Rayon sports yo yaguze abakinnyi 12.

Ku munota wa 11 w’umukino, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu w’umugande, Charlse Bbaale, ku kazi gakomeye yakoze amaze gucenga abugarira ba Gasogi United.

Nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Joackiam Ojera ku ruhande rw’iburyo imbere, Rayon Sports yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Youssef Rharb, rutahizamu ukomoka muri Morocco.

Ku munota wa 90 Gasogi United yabonye igitego cyatsinzwe na Christian Theodor Yawanendji Malipangou, kuri penality ku ikosa ryakozwe na Serumogo Ally warikoreye kuri Rutahizamu wa Gasogi United.

Umukino warangiye ari ibitego 2 kuri 1 cya Gasogi United.

Nyuma y’umukino  ibyo twabonye kuri Rayon Sports izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup mu mboni z’umusesenguzi Kazungu Clever.

Kazungu Clever umaze imyaka 20 akurikira shampiyona yo mu Rwanda

Umukino ufungura umwaka w’imikino wa 2023-24, wari uteye amatsiko menshi ariko Rayon Sports iciye impaka yerekana ko ari ikipe ikomeye y’ubukombe kandi yiyubatse cyane. Umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfan yagaragaje ko ari umuhanga mu mitoreze kurusha uko namubonye mbere kuri match za gicuti ngereranya imikinire ya Rayon n’ikigo cy’amashuri yisumbuye!

Rayon ntabwo ari ugutsinda Gasogi United gusa yanayicenze cyane, iyirusha kugumana umupira no guhana hana, iyirusha gusatira no kurema uburyo bwavamo ibitego! Ikosa gusa ryari rigiye gutuma Rayon Sports inganya na Gasogi United abantu bagatungurwa. Umutoza wa Rayon Sports ubanza yibagiwe ko akoresha abakinnyi bo hagati bafite imyaka iri hejuru, bakoresheje imbaraga nyinshi mugice cya mbere bagombaga gusimbuzwa bitarenze ku munota wa 60.

Kazungu uvuga ko Perezida wa Rayon, Uwayezu Jean Fidèle, yagakwiye kugura Umunyezamu amazi atararenga inkombe

Irindi kosa nabonye ni uko Ojera adafasha Serumogo kurinda izamu ariko Serumogo akamufasha gusatira. Youssef nawe ntacyo afasha Ganijuru mukurinda izamu mu gihe Ganijuru agerageza kumuzanira imipira barimo gusatira. Rayon Sports nta muzamu uri ku rwego rwayo ifite nabivuze mbere ko Bonheur, Adolphe na Tamale, bose batari ku rwego rwayo n’urwamarushanwa ya CAF CC yitegura. Ikeneye umuzamu mushya.

Ayo makosa nakosorwa Rayon Sports ishobora kuzatsinda ikipe ntazi ntoya ibitego 7 cyangwa icyumweru nkuko babyita! Kuko Umugande Charles Bbaale mbonye ku mbaraga ze afite z’umubiri, ubuhanga mugukoresha ukuguru kwe kw’imoso, umuvuduko, ba myugariro bahuzagurika baragowe cyane.

Rutahizamu wa Rayon Sports, Charlse Bbaal watsinze igitego cya mbere cya Shampiyona ya 2023-24
Umunya-Morocco Youssef Rharb watsindiye Rayon Sports igitego cya 2

KAZUNGU Clever
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru