Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe inzoga yakuwe ku isoko ryo mu Rwanda hanasobanurwa impamvu

radiotv10by radiotv10
26/05/2025
in MU RWANDA
0
Hagaragajwe inzoga yakuwe ku isoko ryo mu Rwanda hanasobanurwa impamvu
Share on FacebookShare on Twitter

Ikigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyatangaje ko inzoga yitwa ‘Ubutwenge’ yengwa y’uruganda INEZA Ayurvedic Ltd, ikorwa mu buryo butemewe kandi ikaba itujuje ibipimo by’ubuziranenge, bityo ko yahagaritswe ku isoko ryo mu Rwanda.

Rwanda FDA yabitangaje mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, rifite umutwe ugira uti “Guhagarika no gukura ku isoko inzoga yitwa Ubutwenge ikorwa n’Uruganda rwitwa ‘INEZA Ayurvedic Ltd’.”

Iri tangazo rya Rwanda FDA rikomeza rivuga ko “imenyesha Abaturarwanda bose ko inzoga yitwa UBUTWENGE ikorwa muri tangawizi, ikorwa mu buryo butemewe, n’uruganda INEZA Ayurvedic Ltd ruherereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Busogo, Akagali ka Gisesero ndetse ikaba itujuje ibipimo by’ubuziranenge.”

Iki Kigo kigakomeza kivuga ko “Hagendewe nanone ku bipimo bya laboratwari byagaragaje ko iyo nzoga yitwa UBUTWENGE itujuje ibipimo by’ubuziranenge bigenwa n’amabwiriza RS 344:2023 agenga inzoga zikorwa hifashishijwe ibimera; Hashingiwe kandi ku biteganywa n’Itegeko Nº 003/2018 ryo kuwa 09/02/2018 rishyiraho Ikigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 8 igika cya 2 n’icya 13; Rwanda FDA iramenyesha abantu bose ibyemezo bikurikira:

  1. Abantu bose basabwe guhita bahagarika kunywa inzoga yitwa UBUTWENGE ikorwa mu kimera cya tangawizi mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi cyagira ku buzima;
  2. Abacuruzi b’inzoga yitwa UBUTWENGE mu Gihugu hose basabwe guhita bahagarika kuyicuruza ndetse bakayisubiza aho bayiranguye;
  3. Abaranguza iyi nzoga yitwa UBUTWENGE ikorwa mu kimera cya tangawizi, basabwe kwakira inzoga zose bagiye kugarurirwa n’abacuruzi badandaza hanyuma nabo bakazisubiza ku ruganda ruzikora (INEZA Ayurvedic Ltd) kandi bakageza kuri Rwanda FDA raporo y’izo baranguye n’ izo basubije ku ruganda;
  4. Uruganda rukora iyi nzoga (INEZA Ayurvedic Ltd) rusabwe guhita rushyiraho uburyo buboneye bwo kwangiza no kumena izi nzoga ruzagarurirwa yitwa UBUTWENGE kuko itujuje ibipimo by’ubuziranenge.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × five =

Previous Post

Umushoramari uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yaciye amarenga yo kuzana umuhanzi wihagazeho ku Isi

Next Post

Gen.Muhoozi yagaye indeshyo ya Ambasaderi woherejwe n’Igihugu cy’i Burayi kugihagararira muri Uganda

Related Posts

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

by radiotv10
11/07/2025
0

Itsinda ry’intumwa 18 ziturutse muri Uganda zoherejwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala, zasuye Polisi y’u Rwanda, zishima ikoranabuhanga ryifashishwa n’uru rwego...

IZIHERUKA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika
IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen.Muhoozi yagaye indeshyo ya Ambasaderi woherejwe n’Igihugu cy’i Burayi kugihagararira muri Uganda

Gen.Muhoozi yagaye indeshyo ya Ambasaderi woherejwe n’Igihugu cy’i Burayi kugihagararira muri Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.